Umugaba Mukuru w’ingabo za Algeria, Général Saïd Chanegriha, n’itsinda ry’abofisiye ayoboye, kuri uyu wa 20 Gashyantare 2024 basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo, Gen Chanegriha yakiriwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, Général Mubarakh Muganga, amuganiriza ku iterambere rya RDF no ku mutekano mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Uyu musirikare n’abofisiye ayoboye kandi basuye Minisiteri y’Ingabo, bakirwa na Minisitiri Juvénal Marizamunda.
Gen Chanegriha yatangaje ko umubano w’igisirikare cya Algeria na RDF ari ngombwa cyane, agaragaza kandi ko we n’abofisiye ayoboye baje mu Rwanda kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’impande zombi.
Yagize ati “Byari ngombwa ko dushaka uburyo butandukanye twagiriramo ubufatanye kugira ngo dukemure ibibazo biri imbere, dutekereza ku bibangamiye Afurika n’uturere duturanye. Ibiganiro byacu birakomeje kandi muri uru ruzinduko, imikoranire yacu irongererwa imbaraga.”
Gen Chanegriha n’itsinda ry’abofisiye ayoboye bari mu Rwanda kuva kuri uyu wa 19 Gashyantare. Kuri uyu wa 20 Gashyantare basuye Urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali n’Ingoro y’amateka yo guhagarika jenoside.