SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuryango wa Jimmy Carter watangaje ko amaze umwaka ari mu kigo gishinzwe kumwitaho
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Umuryango wa Jimmy Carter watangaje ko amaze umwaka ari mu kigo gishinzwe kumwitaho
Andi makuru

Umuryango wa Jimmy Carter watangaje ko amaze umwaka ari mu kigo gishinzwe kumwitaho

Ahupa Radio
Last updated: 2024/02/19 at 11:22 AM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2024, Jimmy Carter wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yujuje umwaka ari mu kigo gishinzwe kumwitwaho mu gihe ategereje gusoza ubuzima bwe ku Isi.

Uyu mukambwe w’imyaka 99 yagiye kwitabwaho nyuma yo kuremba mu ntangiriro za 2023. Aho ari ni ahantu hashyirwa umuntu urwaye cyane batagamije ko akira kuko biba bitagishoboka, ahubwo bagamije kumutegura kugira ngo arangize ubuzima bwe ku Isi neza.

Umuryango wa Jimmy Carter washimye Imana ku bw’umwaka umubyeyi wabo amaze ategurwa, bashimira abakomeje kubereka ko bari kumwe.

Jason Carter, umwuzukuru wa Jimmy Carter yagize ati “Nyuma y’umwaka ari kwitabwaho, nta cyizere cy’uko umubiri we uzongera kuba usanzwe ariko turabizi ko umutima we ukomeye.”

Jimmy Carter ni we muntu wayoboye Amerika ukiriho ukuze kurusha abandi.

Ahantu Carter ari hazwi nka hospice, aho itsinda ry’inzobere ziba zimukurikiranira hafi zimurinda uburibwe n’ibindi byose bishobora gutuma apfa ababaye. Nta gihe runaka ubwo bufasha bumara kuko butangwa kugeza umuntu ashizemo umwuka.

Rosalynn Carter, umugore wa Jimmy Carter yapfuye mu Ugushyingo umwaka ushize afite imyaka 96.

Jimmy Carter yayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 1977 kugeza mu 1981.

 

You Might Also Like

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Algeria (Amafoto)

Uganda : Ingabo za UPDF zaburijemo igitero cy’iterabwoba I Munyonyo hagwa babiri

Martin Fayulu udacana uwaka na Tshisekedi biyemeje gufatanya kurwanya Joseph Kabila

I Kigali hateraniye inama itegura ibikorwa by’ingabo za EAC biteza imbere abaturage

RIB yasabye abanyarwanda kwirinda ababashukisha akazi keza mu mahanga bizezwa ubuzima bwiza

Ahupa Radio February 19, 2024 February 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Zoleka Mandela, umwuzukuru wa Nelson Mandela yitabye Imana azize Cancer

September 26, 2023
Imyidagaduro

Massamba na Ruti Joel basusurukije abagande mu mbyino gakondo

May 20, 2024
Andi makuru

Ingabo za SADC zabaga mur DRC n’ibikoresho byazo zatashye zinyuze ku butaka bw’ u Rwanda

April 29, 2025
Imyidagaduro

Noopja nyuma yo kwegukana ibihembo muri Africa Music Academy yashyize hanze indirimbo ebyiri zishimira Perezida Kagame

June 21, 2024
Iyobokamana

Aime Uwimana na Prosper Nkomezi batumiwe mu gitaramo cya Cross Over 2024 cyateguwe na Zion Temple

December 21, 2023
Imyidagaduro

Umwamikazi Annick wamenyekanye muri Miss Rwanda 2012 akomeje kwitwara neza mubanyamideli bo muri Turkiya

June 23, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?