SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Shakira agiye gushyira hanze alubumu ye ya 12 yise ”Las Mujeres Ya No Lloran’
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Shakira agiye gushyira hanze alubumu ye ya 12 yise ”Las Mujeres Ya No Lloran’
Imyidagaduro

Shakira agiye gushyira hanze alubumu ye ya 12 yise ”Las Mujeres Ya No Lloran’

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/19 at 12:09 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Icyamamarekazi mu muziki, Shakira, wari umaze imyaka igera kuri 7 nta muzingo mushya asohora, ubu yateguje  album ye nshya yise ”Las Mujeres Ya No Lloran’ izaba ari iya  12 asohoye kuva yatangira umuziki mu 1990.

Umuhanzikazi Shakira Isabel Mebarak, akaba n’umwanditsi w’indirimbo n’umubyinnyi kabuhariwe, benshi bita umwamikazi w’umuziki w’abalatini, yamaze guteguza album nshya nyuma y’imyaka 7 yari amaze atayisohora ahubwo asohora indirimbo buhoro buhoro.

Akoresheje imbuga nkoranyambaga ze, Shakira yabwiye abafana be bari bamaze igihe bamusaba album nshya ko yayirangije ndetse ko agiye no kuyisohora.

Uyu muhanzikazi yahise anerekana ‘Album Cover’ imwerekana arimo kurira amarira ya diyama (Diamond Tears).

Iyi album nshya izaba ari iya 12 asohoye yayise ‘Las Mujeres Ya No Lloran’ bisobanura ngo ‘Abagore ntibakirira’. Izaba igizwe n’indirimbo 16 harimo n’izo yakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Maluma w’iwabo muri Colombia. Izasohoka ku itariki 22 Werurwe 2024.

Iyi album ya Shakira yitezweho kuzaba iriho indirimbo zigaruka kwitandukana rye na Gerard Pique

Billboard yatangaje ko iyi album yizweho kuba iriho indirimbo z’agahinda dore ko n’amafoto yayo (Album Cover) yerekana Shakira ari kurira.

Byitezwe kandi ko izaba iriho indirimbo zigaruka ku itandukana rye na Gerard Pique ashinja kuba yaramucaga inyuma dore ko yatangiye kuyikora nyuma y’uko  batandukanye.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 19, 2024 February 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

U Rwanda rwohereje abapolisi 180 mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

April 20, 2023
Andi makuru

IMA :Abanyamakuru b’imyidagaduro bitoreye abahanzi bakoze neza muri 2024

December 18, 2024
Imikino

Igihe kirageze ngo hakorwe impinduka: KNC Perezida wa Gasogi United!

December 10, 2023
Imyidagaduro

Rihanna yabyaye umwana wa Kabiri

August 22, 2023
Imikino

Abakinaga umukino w’amahirwe muri Premier Bet bararira ayo kwarika nyuma y’ifungwa ryayo mu Rwanda

July 8, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yageneye ubutumwa Perezida Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora Senegal

March 27, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?