Niyigena Steven uzwi nka Hamza Bouncer ni umwe mu basore b’Ibigango uherutse kugaragara ariwe ucungiye umutekano Zari The Boss Lady ubwo aheruka mu gitaramo yakoreye muri kabyiniro ka The Waves yari yise White Party .
Uyu musore ufite metero 1 na 98 ndetse n’ibiro hafi 140 ntakunze kwigaragaza cyane kubera akazi ke ka buri munsi ariko amaze kumneyekana kubera imyitwarire ye mu kazi ke ka buri munsi .
Muri iyi nkuru turagaruka kuri Hamza wizihije n’isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Gashyantare 2024 mu rugendo rwe mu kazi ko gucungira umutekano ibyamamare ndetse na ahantu hakomeye hasohokerwa na Benshi .
Hamza yadutangarije amaze imyaka isaga 10 muri aka kazi kabone ko yadutangarije ko bwa mbere akinjiramo hari mu mwaka wa 2013 akaba yaratangiye Akora mu tubyiniro dutandukanye hano mu mujyi wa Kigali ndetse bikamuha n’amahirwe yo kurindira umutekano bamwe mu byamamare byo mu Rwanda ndetse no hanze umutekano ubwo byabaga byaje mu bikorwa bitandukanye hano mu Rwanda.
Uyu mugabo yakomeje atubwira ko mu bahanzi bakomeye amaze gucungira umutekano harimo Harmonize, Sauti Sol, Weasel, Eddy Kenzo,Tekno, Platini P, King James, Mico The Best ndetse na Davis D na bandi benshi barimo umunyemari Zari The Boss Lady
Tumubajije icyo yaba yarungukiye ku kwisanga ariwe urindiye icyamamare nka zari yavuze ari ibintu byiza kuko biriya byamamare biba bikundwa na bantu benshi ku buryo kumuirindira umutekano biba bisaba ubushishoze bukomeye kugira hatagira ikimuhungabanya kandi yakwizeye .
Muri iyi minsi mu Rwanda uko imyaka igenda ishira niko urubyiruko nuko rushishikarizwa kwihangira imirimo rukomeje kugenda rushaka ibyo rukora byatuma rwiteza imbere.
Muri iyo imirimo harimo akazi ko gucungira umutekano ahantu hahurira abantu benshi kamze kumenyerwa mu ndimi z’amahanga nka Bouncing.
Nyuma yo kumva amakuru menshi yagiye avugwa hanze hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo avuga ku imyitwarire ikunda kuranga abo basore n’inkumi b’ibigango benshi twita ababounce twagerageje gushaka umwe mu bakora ako kazi yaduha ikiganiro kirambuye ku rugendo rwe mu kazi k’ububouncer.