Kuva kuri uyu wa Gatandatu 17 kugeza 25 Gashyantare 2024, mu Rwanda hari kwizihizwa Icyumweru cy’ubuskuti aho urubyiruko rutandukanye ruuri kwigishwa kuba Umuskuti mwiza uzagira uruhare mu kwimakaza ubufatanye bugamike imbere .
Ubwo icyo gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro icyo gikorwa mu muhango wabereye mu karere ka Burera Umurenge wa Cyanika Akagari ka Gisovu mu Mudugudu wa Kamegeri, aho abaskuti bari baturutse imihanda yose mu ntara y’amajyaruguru bifatanyije n’abashyitsi bakuru bagatera ibiti bera imbugo aho bari bateraniye .
Nkuko twabigarutse mu nkuru yacu ibaza nyuma y’icyo gikorwa hakuriuye umuhango wo gutora Komite y’Abayobozi bagize ,Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abaskuti mu Rwanda (Scout Youth Forum).
Uwo muhango witabiriwe n’abari bagize komite icyuye igihe ndetse n’Abayobozi bakuru mu muryango w’Abaskuti mu Rwanda barangajwe imbere na Komiseri Mukuru Bwana Virgile Uzabumugabo ,Visi Komiseri wungirije , n’abandi bayobozi ba amakomisiyo atandukanye muri uwo muryango hano mu Rwanda
Mu Ijambo rye Bwana Virgile yashimiye abitabiriye amatora bose ukwihangana bagize kuva mu ngo zabo aho batuye hose mu gihugu abasaba gukomeza guharanira guteza umuryango w’Abaskuti imbere nkuko imvugo yabo ibaranga ibivuga .
Yabasabye kandi kongera kuzirikana Isezerano twakoze, turusheho kurikurikiza, duharanira guteza imbere uburere bw’urubyiruko, turushaho guharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze.
Umuskuti – Imbere Heza.
Abatorewe manda nshya yo kuyobora iri ,huriro ry’Urubyiruko rw’Abaskuti mu Rwanda
Perezidente: Ma Dalton Teta Sabine
Vice President: Shyorije Iragena Joseph Gabin
Secretaire: Muragijimana Isaie
Abajyanama: Irafasha Honorine na Mbonigaba Guillaume.