Hashize igihe kitari gito Igikomangoma Harry cy’u Bwongereza kitabanye neza n’umuryango w’i Bwami byanatumye yegura ku nshingano ze akajya kwibera muri Amerika. Kuri ubu byatangajwe ko agiye kuhasubira ku mpamvu z’uburwayi bwa Se akaba n’Umwami Charles III uherutse gutangaza ko arwaye kanseri.
Nyuma y’imyaka 3 n’igice Prince Harry ateye umugongo umuryango w’i Bwami batabanye neza, akegura ku nshingano ze ndetse akanajyana n’umugore we Meghan Markle hamwe n’abana babo kuba muri Amerika, bigakurikirwa n’intambara y’amagambo hagati yabo.
Umubano wa Prince Harry n’umuryango we wakomeje kuzamo agatotsi bigeza nubwo asohoye igitabo yise ‘Spare’ amenamo amabanga y’i Bwami bikanarakaza cyane umuvandimwe we Prince William bivugwa ko ari nawe nyirabayazana w’umwuka mubi hagati yabo.
Mu makuru ari kuvugwa mu Bwongereza kugeza ubu, ni agaruka ku kuba Prince Harry agiye kugaruka kuba i Bwami hafi ya Se urembejwe n’indwara ya kanseri.
Daily Mail yatangaje ko mu Cyumweru gishize aribwo Harry yaje gusura Umwami Charles III ndetse akanahura n’abandi banyamuryango barimo Queen Camilla.
Prince Harry aherutse gusura Umwami Charles III urwaye, asabwa ko yagaruka i Bwami
Mu itangazo ry’i Bwami ryaturutse mu ngoro ya Buckingham Palace, ryavuze ko mu masaha arenga ane Prince Harry yamaranye na Se n’abandi banyamuryango, babashije kumusaba ko yagaruka iwabo muri ibi bihe Se arwaye. Bakabihuza kandi no kuba Prince William yatangiye gutozwa gufata zimwe mu nshingano z’Umwami mu gihe arwaye akaba ariwe uri kuzikora.
Iri tangazo kandi ryavugaga ko mu rwego rwo kwitegura icyaba cyose ku Mwami cyerekeranye n’ubuzima bwe, abana be bose bagomba kuba bari mu nshingano zabo yabahaye bityo na Prince Harry akaba yarasabwe kugaruka kuba umuyobozi wa Sussex, intara iri mu majyepfo y’u Bwongereza dore ko no mu mazina y’i Bwami yahawe akivuka yitiriwe aka gace.
Ikinyamakuru The Independent UK, cyatangaje ko uretse kuba Harry agiye gusubira ku nshingano ze i Bwami kubera uburwayi bwa Se, ahubwo ko no kuhasubira akaniyunga na Prince William biri mu byo Umwami Charles III yifuzaga mbere y’uko arwara kanseri.
Kuva Umwamikazi Elizabeth II yatanga, Se yagerageje kunga aba bahungu be biranga gusa ubu biravugwa ko baba bagiye kwiyunga kubera uburwayi bwe no kuba Harry yasabwe gusubirana inshingano ze.