SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tour du Rwanda 2024: Umubiligi Jonathan Vervenne yambaye umwambaro w’umuhondo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Tour du Rwanda 2024: Umubiligi Jonathan Vervenne yambaye umwambaro w’umuhondo
Imikino

Tour du Rwanda 2024: Umubiligi Jonathan Vervenne yambaye umwambaro w’umuhondo

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/18 at 1:56 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Umubiligi Jonathan Vervenne w’imyaka 20, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team yambaye umwambaro w’umuhondo ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda, ni nyuma y’uko ikipe ye ari yo yegukanye agace ka mbere ka yo.

 

Uyu munsi ni bwo isiganwa rizenguruka igihugu rya Tour du Rwanda rya 2024 ryatangiye, rikaba ari inshuro ya 16 ririmo kuba kuva ribaye mpuzamahanga, akaba inshuro ya 6 kuva rigiye ku rwego rwa 2.1.

Iyi Tour du Rwanda ikaba ari yo yari yitabiriwe n’abakinnyi benshi aho abasiganwa batangiye ari 94 ni mu gihe umwaka ushize batangiye ari 93.

 

Ni isiganwa ryitabiriwe n’abakinnyi batandukanye bakinnye Tour de France nka Chris Froome wa Israel Premier Tech, wakinnye Tour de France 10, ayitwara kane. Hari kandi Julien Simon (8), Pierre Latour (5), Tsgabu Grmay (3), Merhawi Kudus (1), Paul Ourselin (1) na Fabien Doubey (1).

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024 kakaba kababaye uyu munsi aho ari amakipe 19 yakinnye no gusiganwa n’ibihe ’Team Time Trial.’

 

Abasiganwa bahagarukiye kuri Kigali Arena mu makipe [imwe ukwayo], banyure Contrôle Technique, KIE, Rwahama, Chez Lando, Prince House, Sonatube, Kicukiro Centre, Rwandex, Kanogo, Ahahoze Cadilac, Kimicanga, Ku Kabindi na KCC ku ntera y’ibilometero 18,3.

Aka gace karangiye Umubiligi Jonathan Vervenne w’imyaka 20, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, yambaye umwambaro w’umuhondo ku Munsi wa Mbere wa Tou du Rwanda 2024 nyuma y’uko ikipe ye yabaye iya mbere, akaba ari we ukoresha ibihe bito.

Uko amakipe yakurikiranye

Soudal Quick-Step Devo Team: 20’:32″
Israel Premier Tech: 21’08″
Lotto-Dstny: 21’24″
UAE: 21’26″
TotalEnergies: 21’27″
Eritrea: 21’39″
Astana: 21’43″
Groupama-FDJ: 21’52″
Rwanda: 21’56″
Polti -Kometa: 22’02″
Bingoal-WB
Afurika y’Epfo: 22’43″
Java-InovoTec: 22’47″
Bike Aid: 22’50″
CMC Africa: 23’07″
Maurice: 23’10″
Algeria: 24’00″
Ethiopia: 24’02″
May Stars: 25’31″

Jonathan ni we wegukanye umwambaro w’umuhondo ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy February 18, 2024 February 18, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Dj Dizzo yitabye Imana

December 20, 2024
Andi makuruUbukungu

MTN Rwanda yiseguye kubo yishyuje telephone za macye macye baratazifashe

August 28, 2024
Imyidagaduro

igitaramo ‘Ndabaga Heritage & Culture Festival’ cyasubitswe habura Iminsi 3 gusa ngo kibe

March 5, 2025
Andi makuru

Imirambo 14 y’abasirikare ba SANDF baguye muri DRC yacyuwe iciye ku butaka bw’U Rwanda

February 7, 2025
Andi makuruIyobokamana

Vatican yatangaje umunsi Papa Francis azashyingurirwaho

April 22, 2025
Imyidagaduro

Kwibuka 29 :Teta Diana yahishuye ko umuhanzi afite uruhare mu kubaka u Rwanda

April 10, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?