SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Gatera Moussa ashobora kwirukanwa muri Gorilla FC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Gatera Moussa ashobora kwirukanwa muri Gorilla FC
Imikino

Gatera Moussa ashobora kwirukanwa muri Gorilla FC

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/18 at 1:42 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Umutoza w’Ikipe ya Gorilla, Gatera Moussa ari ku gitutu ku buryo igihe icyo ari cyo cyose ashobora kwirukanwa nyuma yo gutsindwa imikino itanu yikurikiranya ya Shampiyona.

 

Gorilla FC yari yatangiye nabi Shampiyona aho yakinnye imikino irindwi ya mbere itarabona intsinzi, yatsinze Amagaju FC igitego 1-0 ku munsi wa munani tariki 22 Ukwakira 2023 ari na bwo yabonye amanota atatu ya mbere.

N’ubwo yakomeje kwitwara neza bya hato na hato ariko intangiriro z’igice cya kabiri cya Shampiyona ntabwo zayigendekeye neza ku buryo kugeza ubu mu mikino itanu iheruka itazi uko intsinzi isa. Mu bitego bitandatu imaze kwinjizwa imaze gutsinda mu izamu rya mukeba igitego kimwe gusa.

 

Amakuru yizewe agera kure AHUPA yemeza ko Umutoza Gatera Moussa yaba ari mu muryango usohoka muri Gorilla FC mu gihe yatsindwa umukino ukurikira kuko Ikipe yaba igana mu Cyiciro cya kabiri.

Umwe mu bayobozi ba Gorilla FC waganiriye natwe  yagize ati “Imikino itanu yose nta ntsinzi? Birakabije. Mu mikino itanu yose twinjije igitego kimwe gusa, reba nko kuri uyu mukino [batsinzwemo na Gasogi United igitego 1-0] nta shoti na rimwe rigana mu izamu ryabonetse ku ruhande rwacu?”

“Dufite abakinnyi beza kuko nibo bakinnye igice kibanza cya Shampiyona, gusa bikomeje gutya ntitwamwihanganira [Umutoza Gatera Moussa].”

 

Kugeza ku munsi wa 20 wa Shampiyona, Gorilla FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 21 inganya na Etincelles FC zirusha rimwe Bugesera FC zirusha kandi umunani Etoile de l’Est ya nyuma na 13 ndetse isa n’iyamaze gusubira mu cyiciro kabiri.

Gatera Moussa ashobora gusezererwa na Gorilla FC nyuma y’imikino itanu nta ntsinzi

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy February 18, 2024 February 18, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Miss Jolly ku bufatanye Gasore Foundation bashyikirije inkunga abakobwa batewe inda zitateguwe y’imashini zo kudoda

December 15, 2024
Andi makuru

Volodymr Zelensky yemereye Amerika ibigo by’ingufu z’amashanyarazi bya Ukraine

March 20, 2025
Andi makuru

Umugabo yapfiriye muri ‘lodge’ nyuma  Yo kumara iminsi itatu atera akabariro

July 25, 2023
Imyidagaduro

Chris Brown yaterewe muri yombi i Londres

May 16, 2025
Imyidagaduro

Umunyarwenya Arthur Rutura yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya 3 muri Kaminuza ya Essex yo mu Bwongereza

July 18, 2024
Andi makuru

Umutekano wari ntamakemwa mu minsi mikuru :ACP Rutikanga Boniface

January 3, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?