SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: BAL 2024: APR BBC yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > BAL 2024: APR BBC yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir
Imikino

BAL 2024: APR BBC yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/16 at 12:59 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 

APR BBC ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa Nyafurika rya Basketball (Basketball Africa League/BAL) yisanze mu itsinda rimwe na US Monastir yo muri Tunisia mu mikino y’amajonjora ya BAL 2024 ateganyijwe tariki 4 kugeza 12 Gicurasi 2024, i Dakar muri Sénégal.

 

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane hazakinwa imikino 48 ibere mu mijyi ine ariyo Pretoria (Afurika y’Epfo), Cairo (Misiri), Dakar (Senegal) na Kigali mu Rwanda.

Iri tsinda ryiswe ‘Sahara Conference’, aya makipe arihuriyemo na AS Douanes (Sénégal) hamwe na Rivers Hoopers yo muri Nigeria.

Ni ku nshuro ya mbere APR BBC igiye gukina iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane.

 

Irindi tsinda ryiswe’ Kalahari Conference rizakinwa i Pretoria muri Afurika y’Epfo tariki 9 kugeza17 2024, rigizwe na Cape Town Tigers (Afurika y’Epfo), Dynamo Basketball Club (Burundi), FUS Rabat Basketball (Morocco) na Petro de Luanda (Angola).

Ni mu gihe Nile Conference’ izakinirwa i Cairo mu Misiri, tariki 19 kugeza 27 Mata 2024, rigizwe na Al Ahly (Egypt), Al Ahly (Libya), Bangui Sporting Club (Central African Republic) na City Oilers (Uganda).

 

Amakipe abiri ya mbere muri buri tsinda uko ari ane ni yo azakomeza mu mikino ya ¼ yose akaba atandatu.

Kugira ngo yuzure umunani agomba kubona itike y’imikino ya nyuma, amakipe yabaye aya gatatu muri buri tsinda azakina hagati yayo, haboneke abiri yuzuza umunani azahurira i Kigali mu mikino ya kamarampaka n’iya nyuma kuva tariki 24 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2024 muri BK Arena.

 

APR BBC niyo izahagararira u Rwanda muri Bal 2024

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy February 16, 2024 February 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

The Weekend yaciye amarenga yo guhindura izina ry’ubuhanzi

January 13, 2025
Imyidagaduro

Platini agiye gukora igitaramo cyo kwishimira ibyo yagezeho mu muziki

February 8, 2024
Imyidagaduro

Cécile Kayirebwa yahakanye ibyo kuririmba mu gitaramo ‘Urwinziza Rurahamye’

January 18, 2023
Imikino

Sadate Munyakazi yemereye Abakinnyi ba Rayon Sport Miliyoni nibatsinda mukeba APR Fc

March 9, 2024
Imyidagaduro

Shakira yabonye inzu yo kubamo ku kirwa cya (Fisher Island) muri Miami

April 27, 2023
Imyidagaduro

Zari arashinja Diamond Platnumz kudaha umwanya abana be .

March 1, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?