Karomba Gael [Coach Gael] uri mu bashoramari bagezweho mu buhanzi n’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo, yagarutse kuri Kigali Universe inyubako ari kuzuza ku gasongero ka Chic anahishura uko Rwanda day ariyo yamufunguriye amarembo yo gushora imari mu rwamubyaye .
Coach Gael yinjiye mu buryo bwimbitse mu ishoramari amaze gukorera mu Rwanda, agaruka byihariye ku buryo yabonyemo ko agomba kubyaza umusaruro umwanya mugari uri hejuru ku nyubako ya CHIC.
Mu kiganiro na Televiziyo y’u Rwanda, yatangiye agaragaza ko ahantu bari kubaka hari metero kare zirenga ibihumbi 6,bakaba bari kuhubahaka ku buryo hazaba hari ibibuga by’umupira w’amaguru, imikino y’intoki.
Ariko na none agaragaza ko hazaba hari n’ibindi bikorwa by’amashuri na Resitora ati”Mbega ni ahantu bazajya baza hagahurira ababyeyi bafite ibyo bakora, abana bafite ibyo bakora baze batembere, bakore siporo barye banezerwe.”
Agaruka ku gaciro ka Kigali Universe yavuze ko kugeza ubu bamaze gushora agera muri Miliyoni y’Amadorali ariko bagikomeje kugera kuri Miliyoni imwe n’igice [Miliyari zikabakaba 2Frw].
Agaragaza imbogamizi ku muntu wifuza gushora mu Rwanda ati”Akandi kantu ku ba-Diaspora ntabwo tuba tuzi n’uko ibiciro
Karomba Gael uzwi nka Coach Gael ni umwe mu banyarwanda bafite ibikorwa bitandukanye mu mahanga bahisemo no gushora imari mu Rwanda. Avuga ko u Rwanda rwujuje ibintu buri mushoramari wese ushaka gushora imari mu gihugu aba yifuza.
Muri ibyo, harimo kuba ari igihugu gifite umutekano, cyorohereza abashoramari aho abaje muri ibi bikorwa berekwa ahari amahirwe bashoramo, cyoroshya ibijyanye n’ubushabitsi ndetse no kuba ari igihugu kigendera ku mategeko.
Uyu mugabo yavuze ko icyatumye ashora imari muri siporo n’imyidagaduro ari uko ari uruganda rukeneye abashoramari ndetse rujyana n’ubukerarugendo cyane igice gikomeje gukura kininjiza menshi mu bukungu bw’u Rwanda.
Ati “Njye nabonye ubukerarugendo bujyana n’ibintu birimo siporo n’imyidagaduro ahantu hose ku Isi birajyana , aho hantu nabonye ari ikibuga gishya abantu batarumva neza nk’abashoramari, ni cyo kintu nibanzeho ariko hari n’ibindi by’ikoranabuhanga nkora.”
Izina rye ryarushijeho gutumbagira cyane ubwo yatangiraga gukorana na Bruce Melodie binyuze muri sosiyete ya 1:55AM Ltd ifasha abahanzi barimo Ross Kana na Producer Element.
Vuba aha Coach Gael na Bruce Melodie bashoye imari mu ikipe ya UGB (United Generation Basketball Club) ikina shampiyona ya Basketball mu Rwanda.
bihagaze nk’ubu hari ibintu twakoze umuntu yicara akavuga aha twakoze amakosa twari kuza kubikora gutya.”
Ku birebana n’aho imirimo igeze yiyubakwa rya Kigali Universe yagize ati”Ubu turi mu cyiciro cya nyuma cyo gusoza ibikorwa twari duteganije by’icyiciro cya mbere bigeze kuri 90%, ndizera ko ukwezi kwa Werurwe kurangira dutangira gukora.”
Coach Gael yerekanye ko abanyarwanda baba mu mahanga baba bafite amahirwe yo kubona amafaranga kuko ushobora gukora ahantu hatatu mu munsi umwe.
Avuga kandi ko hose bakwishyura amafaranga afatika ugereranije n’uko isoko ry’amahirwe y’ishoramari rihagaze mu Rwanda, asaba abandi banyarwanda baba muri Diaspora gushora i Kigali kuko mu rugo hahora ari mu rugo kandi urwunguko ruri hejuru.