SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Yvan Mpano yahuje imbaraga na Social Mula bakora indirimbo bise “C’est La Vie” (Video)
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Yvan Mpano yahuje imbaraga na Social Mula bakora indirimbo bise “C’est La Vie” (Video)
Imyidagaduro

Yvan Mpano yahuje imbaraga na Social Mula bakora indirimbo bise “C’est La Vie” (Video)

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/10 at 2:52 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2024, nibwo umuhanzi Umuhanzi Yvanny Mpano  yashyize hanze  amashusho y’indirimbo yakoranye na Sociala Mula  bise  “C’est La Vie” ariko ikaba  itagaragayemo Sociala Mula Kubera  Atari mu Rwanda .

Niyo ndirimbo ya mbere Yvanny Mpano ashyira hanze muri uyu mwaka wa 2024; kandi asobanura ko ari umuhigo yesheje kuko mu bahanzi yifuzaga gukorana n’abo indirimbo Social Mula yari ku rutonde.

Yvanny Mpano mu kiganbiro  na AHUPA RADIO yagize ati “Maze igihe kinini nkora indirimbo njyenyine, ariko ntabwo najyaga nkorana indirimbo (Collaboration) n’abandi, urebye neza ni nke cyane. Mu gutekereza rero umuntu twakorana nasanze Social Mula ariwe muntu twakorana.”

Yvanny Mpano yavuze ko yatekereje gukorana na Social Mula kubera ko ari umuhanzi batangiriye rimwe umuziki, bagendanye igihe kinini kandi ‘nkakunda impano ye, akaba n’umuntu nkunda ibihangano bye’.

Akomeza ati “Kandi nawe ndabizi yakundaga ibihangano byanjye. Naramwegereye mubwira umushinga mfite, ntiyangoye kuko yari asanzwe anzi.”

Uyu muhanzi avuga ko akimara kwemeranya na Social Mula gukorana indirimbo bahise bajya kureba Producer Element batangira umushinga w’ikorwa ry’iyi ndirimbo.

Ati “Twagiye nta gitekerezo dufite, twakibonye tugeze muri studio. Nashoboraga kugira igitekerezo ukwanjye cyangwa akagikira ukwe, ntibibe ukwe. Rero twahuje igitekerezo turi muri studio turi kumwe na Element aduha igitekerezo cy’uburyo twakoramo. Turicara indirimbo tuyifatira amajwi, ni uko twayikoze.”

Yvanny Mpano asobanura ko iyi ndirimbo nk’umurongo w’ubufatanye bukwiye kuranga abahanzi nyarwanda, kuko ‘iyo abantu bakoranye muba muhuje abafana banyu’. Kuri we, asanga igihe kigeze kugirango abahanzi bashimangire ubufatanye ‘n’ubwo rimwe na rimwe abantu babyirengagiza.’.

Ati “Hari n’igihe ukorana n’umuhanzi akumva y’uko nimuhurira mu ndirimbo uribumurushe, ariko iyo myumvire nyine igenda ihinduka. Nari mfite igitekerezo cyo gukorana na Social Mula ariko ntibyari vuba, ariko byavuye ku nshuti yanjye iba muri Amerika, rero nkomeza icyo gitekerezo.”

 

Yvanny Mpano avuga ko batangiye gukora iyi ndirimbo mu Ukwakira 2022, bayitangiriye muri Country Records ubwo Producer Element yari akibarizwamo.

Avuga ko bagisoza gukora amajwi y’ayo batekereje gukora amashusho (Video), ariko bitewe na gahunda Social Mula yari afite zo kujya hanze, bituma batabasha guhuza ngo bakore amashusho y’iyi ndirimbo nk’uko byari bikwiye.

Yvanny avuga ko yakomeje kuvugana na Social Mula kugeza ubwo yigiriye inama yo gukora amashuso amusimbuje ariko kandi abikora mu buryo butarambira ureba indirimbo.

Yavuze ati “Iyi ndirimbo twayikoze mbere y’uko Social agenda…Social yagiye agiye mu gitaramo, twari twaramaze no gutangira ikorwa ry’amashusho y’ayo, agenda tutayikoze, mu byo twaganiraga yari afite kugaruka, ariko agahanga umugabo kaba iyo agiye, aragenda ntiyagaruka, ariko tukajya tuvugana.”

Akomeza ati “Narebye ubundi buryo umuntu yakoresha, mbese ingingo ya 15, kugirango azagaragare mu buryo adahari, ariko ku buryo umuntu wareba ‘Video’ atazarambirwa, ni kuriya rero twabigenje. Ubwo yaragiye nyine agumayo, ariko ntakibazo, nawe indirimbo arayishyigikiye, ni inshuti yanjye, ni umuntu w’umugabo, ni umubyeyi[S1] . Impamvu atagaragaraye muri ‘video’ ni uko atari ahari.”

Social Mula afatwa nk’umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite ahanini biturutse ku ijwi rye n’imyandikire ye. Yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Ma Vie’, ‘Ku Ndunduro’, ‘Umuturanyi’ n’izindi zinyuranye.

Ni mu gihe Yvanny Mpano bahuriye mu ndirimbo yamamaye abicyesha indirimbo zirimo nka ‘Ndabigukundikira’, ‘Amateka’, ‘Nyuma yawe’ n’izindi nyinshi.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 10, 2024 February 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

APR BBC yasubiriye REG BBC

September 7, 2023
Imyidagaduro

Yaka na Nzovu bishimiwe byo mu rwego rwo hejuru mu gitaramo cya GEN-Z Comedy (Amafoto)

February 21, 2025
Imyidagaduro

Prince Kid agiye gusubira mu rukiko

January 5, 2023
Andi makuru

Umusizi Rumaga yafunguye isomero ry’ibitabo kuri murandasi

May 7, 2023
Andi makuruImikino

Lionel Messi akomeje gushimisha ibyamamare kuva yagera muri Inter Miami

July 26, 2023
Imikino

Cristiano Ronaldo yashegeshwe n’urupfu rwa Pele

December 30, 2022

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?