Umuhanzi Nyarwanda Murwanashyaka Nzabonimana uzwi cyane ku izina rya Isacco yongeye gushimisha abakunzi be nyuma y’indirimbo nyisnhi zakunzwe asohora indirimbo ye nshya, yise S’amuse igamije gushyushya bakunzi ba muzika .
Uyu muhanzi usanzwe akorera ibikorwa bye bya muzika mu gihugu cy’ubufaransa mu kiganiro yagiranye na AHUPA RADIO yadutangarije byinshi ku ndirimbo ye nshya yashyize mashusho yayo hanze ku mu masah make ashize yise ON S’AMUSE .
Yagize ati : On s’Amuse ni indirimbo maze igihe kinini narakoze ariko kubera imishinga myinshi nari mfite narayabitse kandi niyo ndirimbo nitiriye alubumu yanjye ya mbere ariko kubera gahunda z’akazi kanjye gasanzwe nari mpugiyemo nafashe icyemezo cyo kudashyira hanze amashusho bivuga y’uko iyi yakozwe muri 2022 ubwo nasohoraga alubumu yanjye ya mbere
Isaaco yatubwiye ko nyuma yo kubona ko igihe kigeze ago ayishyire hanze kuko muri uyu mwaka kubera ko afite umwnaya wo kwita kuri promosiyo yayo yayishyize hanze kuri uyu wa gatandatu.
Yakomeje avuga kokugira ngo ashimishe abakunzi yarebye asanga mu gihe ari gutegura alubumu ye ya kabiri abakunzi be batakwicara nta gihangano gishaya ahitamo kubaha impano ya week end ariyo On s’Amuse .
Isacco kandi yatubwiye muri uyu mwaka afite gahunda yo gutangira gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu ye ya kabiri yitegura gushyira hanze ,
Abajijwe impamvu indirimbo yayise On s’Amuse ,Isacco yatubwiye ko ari indirimbo y’ibyishimo kandi ibyinitse kandi yibanze cyane ku rugendo yagenze kugeza ubu , nubwo bitari byoroshye na gato yakomeje urugendo rwe ndetse n’urukundo ku bafana be atitaye kubamucaga intege ahubwo ahitamo gukora cyane .
Indirimbo On s’Amuse n’indirimbo yamuvunnye cyane urebye n’akayabo k’amafaranga yayitanze harimo gushaka ibikoresho, kwishyura aho bayikoreye , guhemba abayigiyemo n’ibindi byinshi aho yadutangarije ko yari yateguye ingengo y’imari angana na miliyoni 6 n’igice (6.000$) ariko bituguranye byaje kumutwara asaga miliyoni 12 n’igice (12.5000$), gusa ku ruhande rwe ntago abifata nk’igihombo kuko yishimiye umusaruro wavuyemo kandi yizera ko abafana be bazawishimira .
Amashusho ya On s’amuse amashusho yafatiwe mu Bufaransa atunganywa na Julien Bmjizzo umaze kumneyarwa mu gutunganya mashusho y’abahanzi nyarwanda benshi baba hanze y’u Rwanda