Safi Madiba yasohoye indirimbo nshya yise ‘Valentino’ igaragaramo amashusho yafatiwe mu tujagari two muri Brésil tuzwi nka ‘favela’.
Safi Madiba yatangarije AHUPA RADIO ko yahisemo kujya gufatira amashusho y’indirimbo ye muri favela, kuko ari ahantu yari afitiye amatsiko yo kugera mu buzima bwe kuko yakundaga kuhabona mu ndirimbo na filime zitandukanye ndetse no kubera ubuzima bw’abantu bahatuye
Ati “Mu minsi ishize ubwo nari mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo nagize igitekerezo cyo gutemberera muri Brésil niyemeza kugira ayo mfatirayo. Rero mu hantu nifuzaga gutemberera harimo na favela.”
Safi Madiba avuga ko yishimiye bikomeye urugendo yakoreye muri Brésil kuko ari igihugu yifuzaga gutemberamo kuva kera.
Iyi ndirimbo Safi Madiba yashyize hanze niyo ya mbere asohoye itari kuri album ‘Back to life’ aherutse kumurikira abakunzi be mu gitaramo cyabereye muri Canada.
Ku rundi ruhande Safi ari mu myiteguro yo gutegura igitaramo ateganya gukorera i Kigali nubwo igihe nyacyo kizabera ataragitangaza.