Inyubako y’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, kiyoborwa n’umupfumu Nzayisenga Modeste uzwi nka Rutangarwamaboko, yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Rutangarwamaboko yatangarije itanagazamakuru ko iyi nyubako iherereye mu Murenge wa Gisozi, Akagali ka Musezero mu mudugudu wa Nyakaliba, yafashwe n’inkongi biturutse ku muriro wifashishwaga n’abasudiraga umureko.
yagize ati igice cyafashwe n’inkongi ni icyo hejuru kuko ari igorofa yitaga ‘ingoro’, cyamurikirwagamo ibikoresho gakondo by’abanyarwanda bo hambere.
Yavuze ko atamenya neza agaciro k’ibyangiritse kuko hafi ya byose byari biri muri iyo nyubako byahiye.
nubwo bimwe mu bikoresho byo muri iyi ngoro byahiye bigakongora ishami rishinzwe kurwanya umuriro rya Polisi y’igihugu ndetse n’abaturage baturanye bagerageje kugira bimwe barokora ndetse baranazimya ku buryo hari ikindi gice cyiyo nzu kitafashwe n’umuriro .