SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amafoto ya Perezida Andrzej Duda apfukamye imbere y’ishusho ya Bikira Mariya yazamuye imbamutima za benshi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Amafoto ya Perezida Andrzej Duda apfukamye imbere y’ishusho ya Bikira Mariya yazamuye imbamutima za benshi
Iyobokamana

Amafoto ya Perezida Andrzej Duda apfukamye imbere y’ishusho ya Bikira Mariya yazamuye imbamutima za benshi

Wakibi Geoffrey
Wakibi Geoffrey
Published: February 9, 2024
Share
SHARE

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda na Madamu we , Kuri uyu wa kane tariki ya Gashyantare 2024, yasuye ubutaka butagatifu i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, bwamenyekanye cyane kubera amabonekerwa ya Bikira Mariya

Yari aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakirwa n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru ubu butaka Butagatifu bubarizwamo, Dr. Murwanashyaka Emmanuel.

Yanakiriwe kandi n’abayobozi muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda barimo Antoine Cardinal Kambanda na Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro, Hakizimana Célestin.

Perezida  Andrzej Duda yasuye Ingoro ya Bikira Mariya y’i Kibeho, agera no mu ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutabona ryashinzwe kandi rifashwa n’ababikira bo mu gihugu cye.

Yashengereye ishusho ya Bikira Mariya iri mu kiliziya, ibintu bidasanzwe bimenyerwe ku banyacyubahiro ndetse  byanatunguye benshi  cyane .

Kibeho yasuwe na Perezida Andrzej Duda ni kamwe mu duce tuzwi cyane ku Isi muri Kiliziya Gatolika bitewe n’amabonekerwa ya Bikira Mariya bareye muri aka gace.

Tariki ya 28 Ugushyingo 1981, ni bwo Bikira Mariya yabonekeye umukobwa wa mbere witwa Mumureke Alphonsine wigaga mu rwunge rw’amashuri rwa Mère du Verbe i Kibeho.

Nyuma y’umwaka umwe, Bikira Mariya yongeye kubonekera uwitwa Mukamazimpaka Anathalie, nyuma yongera kubonekera Mukangango Marie Claire na bo bigaga kuri iryo shuri.

Ibi bituma buri mwaka ubu butaka bwakira ababarirwa mu bihumbi bahakorera ingendo Nyobokamana.

 

  

Grace Room Ministries ya Pastor Julienne Kabanda yateguye igiterane cyo kwishimira imyaka 5 imaze
Pastor Ezra Mpyisi yavuzwe imyato mu mugoroba wo kwizihiza ubuzima
Menya uko Papa atorwa iyo uwari uriho apfuye cyangwa yeguye
K2 yateguye igitaramo Tujyane Mwami yijeje abazitabira ko bazanyurwa n’ubutumwa bwiza bazahumvira
Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Blueleo Bonus Codes

February 25, 2025

24 Hour Pokies Venues Melbourne

May 28, 2024

Oddset Casino 100 Free Spins Bonus 2025

February 25, 2025

Paysafe Accepted Casinos

May 28, 2024

What Are The Virtual Casino No Bonus Rules In Ireland

August 9, 2019

Pokies Deer Park

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?