SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Général wayoboraga Kiyovu Sports yamanitse amaboko
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Général wayoboraga Kiyovu Sports yamanitse amaboko
Imikino

Général wayoboraga Kiyovu Sports yamanitse amaboko

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/31 at 9:41 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Uwahoze ari Perezida w’Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis ’Général’, yemeje ko yasezeye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports ndetse ko nta gikorwa cy’umupira w’amaguru azongera kwitabira.

 

Nyuma y’iminsi 10 asezeye ku buyobozi bw’Umuryango Kiyovu Sports, Général yemeje ko yeguye ku nshingano za Perezida w’Urucaca ndetse yabimenyesheja Inama y’Ubuyobozi yayo umunsi afata icyemezo.

Yagize ati”Nasezeye kubera impamvu zanjye bwite, nareguye. Nabimenyesheje ’Board’ tariki 20 Mutarama ahubwo sinzi impamvu batabitangaje.”

 

Yakomeje avuga ko ashyigikiye ubuyobozi buriho ndetse ko yiteguye kwitanga igihe biri ngombwa haba mu mikoro.

Ati “Nshyigikiye cyane ubuyobozi buriho bwasigaranye na [Mbonyumuvunyi] Karim usa nk’aho ari Perezida kugeza ubu. Ndabafasha uko nshoboye kose, nditanga n’ubundi uko nitangaga mbere nta cyahindutse cyane cyane mu buryo bw’amikoro.

Ndorimana Jean François yavuze ko nta gikorwa cyerekeranye n’umupira w’amaguru haba muri Kiyovu Sports ndetse no mu bindi bikorwa azongera kwitabira.

 

Ati “Nta gikorwa nzongera kujyamo kerekeranye n’umupira w’amaguru mu Rwanda haba muri Kiyovu Sports ndetse no mu bindi bikorwa ibyo ari byo byose, nararushye narekeye aho.”

“Ibyatumye nzinukwa ni byinshi, kimwe muri byo ni uko muri Kiyovu Sports buri kimwe bifuza ko gikorwa n’ubuyobozi kandi ntabwo byashoboka.”

 

“Kiyovu Sports ndayikunda, nzajya nza ku mikino yayo mfite umwanya ndetse n’abafana bagume hafi y’ikipe yabo, barusheho kumva ibibazo byayo kuko ikipe ni iy’abantu si iy’umuntu.”

Général yeguye tariki 20 Mutarama 2024 nyuma y’amezi atandatu atorewe kuyobora Kiyovu Sports.

Ndorimana Jean François Régis ’Général’ yavuze ko adashaka kugira aho ahurira na ruhago ariko azajya ajya kureba Kiyovu Sports nabona umwanya
Visi Perezida wa Mbere Ushinzwe Imari muri Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi, niwe usigaranye Kiyovu

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy January 31, 2024 January 31, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

CG (Rtd) Gasana yajuririye igifungo cy’iminsi 30

November 20, 2023
Andi makuru

APR WBBC na REG WBBC zatsindiwe muri Tanzania, zihurira ku mukino w’umwanya wa gatatu

September 9, 2021
Imikino

Gitego Arthur yasinyiye ikipe yo muri Mozambique

March 8, 2025
Andi makuru

Stephen Rwamurangwa n’umushoramari Dubai Batawe muri Yombi

April 20, 2023
Andi makuru

Minisiteri ya Siporo yasabye imbabazi ku kibazo cyabaye kuri sitade Amahoro

June 17, 2024
Imyidagaduro

Kanye West (Ye )yikomye abahanzi banze kugira icyo bavuga kwifungwa rya P Diddy

February 7, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?