SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: amafoto y’inkumi yabyaranye na Okkama akomeje kuvugisha benshi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > amafoto y’inkumi yabyaranye na Okkama akomeje kuvugisha benshi
Imyidagaduro

amafoto y’inkumi yabyaranye na Okkama akomeje kuvugisha benshi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/01/29 at 2:37 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Osama Massoud Khaled winjiranye mu muziki izina rya Okkama muri Kamena umwaka ushize yaratunguranye atangaza ko yibarutse imfura ye, icyakora kuva icyo gihe uyu muhanzi yakunze kugendera kure ibyo gutangaza umukunzi we babyaranye.

Inshuro zose mu itangazamakuru iyo yabazwaga ku mugore babyaranye, Okkama yaryumagaho agahamya ko iby’umuryango we bidakwiye kujya mu itangazamakuru.

Ibi byatumye umugore wabyaranye na Okkama agirwa ibanga kugeza ubwo mu minsi ishize uyu muhanzi yishyiriye hanze amashusho ari kumwe nawe.

Trecy Teta ni we nkumi yabyariye Okkama imfura ye, uyu akaba umukobwa utazwiho ibintu byinshi, uretse amafoto ye yamaze kumenyekana biragoye kumenya ibirenzeho ku buzima bwe.

Uyu musore w’imyaka 23, ubwo yibarukaga imfura ye yatangarije itangazamakuru ko yishimiye urwego yateye, ariko yirinda kuvuga ku wo babyaranye n’andi makuru ajyanye n’uku kwibaruka.

Okkama ni imfura mu muryango w’abana batanu, se ni umwarabu ukomoka muri Oman nubwo hari imirimo akorera mu Rwanda, naho Nyina akaba umunyarwandakazi.

Nyuma y’uko ababyeyi be batandukanye mu 2015, nyina akajya gushaka undi mugabo muri Portugal, uyu musore yatangiye kuba kwa sekuru i Karongi.

Ibi byatumye akurira i Karongi kugeza agiye mu mashuri yisumbuye yize i Rubavu.

Urukundo yakundaga umuziki rwatumye afata icyemezo cyo kujya kuwiga ku Nyundo ubwo yari arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Kuri ubu uyu musore ni umwe mu bahanzi bagezweho ndetse mu minsi ishize yasohoye EP ye nshya yise Ahwiii, igizwe n’indirimbo umunani.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul January 29, 2024 January 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Abayobozi n’abakozi ba ADHI Ltd basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi (Amafoto )

April 19, 2023
Andi makuru

RDC: Umutwe wa M23 wakajije umutekano mu bice wasubiyemo muri Walikare

April 23, 2025
Imikino

Dusobanukirwe umukino wa Fencing

January 1, 2024
Imyidagaduro

Sheebah Karungi yunamiye inzirakarengana za Jenoside zishyinguye mu Rwibutso Rwa Kigali (Amafoto)

August 15, 2024
Andi makuru

Domitien Ndayizeye yagizwe intumwa yihariye ya OIF muri Haiti

October 8, 2024
Iyobokamana

Miss Nimwiza Meghan yakiriye agakiza abatizwa mu mazi menshi

May 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?