Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Skol Brewery Ltd n’Ikipe ya Basketball byatangiye ubukangurambaga bwo gutera ibiti bwiswe #OneShootOneTree, hagendewe ku bitego batsinzwe na Rayon Sports y’Abagabo n’Abagore.
Tariki 10 Mutarama 2024 nibwo Ubuyobozi bwa SKOL Brewery Ltd, Orion Basketball Club ndetse n’ubw’amakipe ya Rayon Sports byasinyanye amasezerano y’ubufatanye kuri ubu bukangurambaga.
#OneShootOneTree Campaign yatangijwe na Orion BBC, yiyemeza ko buri nota rizajya ritsindwa mu mukino rihwanye n’igiti cyo guterwa.
Mu muganda udasanzwe w’Urubyiruko wiswe Kigali Youth Festival, wabaye Ku wa Gatandatu, tariki 20 Mutarama 2024 mu mujyi wa Kigali, hatewe ingemwe z’ibiti ibihumbi 28 hagendewe ku bitego Rayon Sports yatsinze mu mikino yayo.
Aya masezerano avuga ko igitego cya Rayon Sports zombi gihanwe no gutera ibiti 50.
Uyu muganda witabiriwe n’Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine, Umuyobozi wa Orion BBC, Mutabazi James n’Umuyobozi wa Skol mu Rwanda, Eric Gilson.
Si abo gusa kuko uyu muganda witabiriwe n’Umuraperi Bushali n’abakinnyi bamwe bo muri Rayon Sports y’Abagore.
Umuyobozi Mukuru wa Skol Brewery Ltd, Eric Gilson yavuze ko iyi ari intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi.
Ati “Dutewe ishema no kuba umwe mu bagize ubu bukangurambaga bwa #OneShootOneTree bwatangijwe na Orion BBC. Iyi ni intangiriro y’ibindi bikorwa byinshi tuzakorana n’abaturage ndetse n’ubuyobozi.”
Muri rusange, ubu bukangurambaga bugeze kuri 70%, aho kuva muri Nzeri kugera muri Mutarama 2024 hamaze guterwa ibiti ibihumbi 64 mu gihugu hose.