Umukinnyi wa filme w’icyamamare, David Gail, wameyekanye muri filime nka Beverly Hills 90210’ ‘Savannah’, ‘Robin Hoods’ n’izindi, yitabye Imana afite imyaka 58 y’amavuko.
Mu gihe umwaka wa 2024 ukiri mu ntangiriro zawo, ni nako ibyamamare bitandukanye biri kugenda bipfa. Kuri ubu undi mukinnyi wa filime David Gail uri mu bakomeye i Hollywood nawe yitabye Imana mu buryo butunguranye.
Amakuru y’urupfu rwa David Gail yatangwajwe na mushiki we witwa Katie Colmenares washyize ubutumwa burebure kuri Instagram ye atangaza ko David yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024. Yavuze ko yapfiriye mu rugo rw’umuryango wabo mu gace ka Tampa ho mu mujyi wa Florida.
Nubwo uyu mushiki we ariwe watangaje amakuru y’urupfu rwa David Gail, ntiyigeze avuga icyamuhitanye. ikinyamakuru Hollywood life cyatangaje ko ntaburwayi buzwi David Gail yarafite ku buryo bwaba aribwo yazize.
David Gail witabye Imana yamamaye cyane muri filime zitandukanye zirimo nka ‘Beverly Hills 90210’, ‘Savannah’, ‘Port of Charles’, ‘Two Came Back’ n’izindi. Apfuye afite imyaka 58 y’amavuko.