Umunya-Ethiopia, Michael Tesfay uheruka kwambika impeta Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie yizihije umunsi w’amavuko mu buryo bw’agatangaza ahererekanya amagambo y’urukundo n’uwo yihebeye.
Mu masaha y’umugoroba wa tariki 20 Mutarama 2024 habura amasegonda make ngo 21 Mutarama zigere ni bwo Miss Nishimwe Naomie yashyize amafoto agaragaza ibyishimo bagiriye mu munsi mukuru w’umukunzi we Michael Tesfay.
Ku mbuga nkoranyambaga kandi zabo bahuriye mu itsinda rya Mackenzie nka Brenda, Kathia na Kelly Madla naho harimo hagenda hanyuzwaho amashusho anyuranye yerekana uko byifashe mu birori by’umunsi w’amavuko wa Michael.
Hakaba kandi hari nyuma gato y’uko Miss Naomie ashyize hanze ubutumwa bwo kwifuriza umukunzi we Michael Tesfay isabukuru amwibutsa ko yamuronkeyemo umugisha ati”Umunsi mwiza w’amavuko, mutima wanjye uri umugisha wanjye.”