SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: “Nkunda iyo abantu barimo kunshidikanyaho bityo nkakora mbereka ko bibeshye” Cristiano Ronaldo..
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > “Nkunda iyo abantu barimo kunshidikanyaho bityo nkakora mbereka ko bibeshye” Cristiano Ronaldo..
Imikino

“Nkunda iyo abantu barimo kunshidikanyaho bityo nkakora mbereka ko bibeshye” Cristiano Ronaldo..

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/20 at 2:00 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Cristiano Ronaldo yavuze ko kujya muri Shampiyona ya Arabie Saoudite, yifuzaga kugerageza ubuzima mu bindi bihugu no kwerekana ko nabyo bishoboye kandi intego ye yabigezeho.

 

Uyu rutahizamu wa Al-Nassr yabitangaje ku wa Gatanu, tariki 19 Mutarama 2024, mu muhango wo gutanga ibihembo bya Globe Soccer Awards, aho yegukanyemo bitatu aribyo Umukinnyi mwiza wo mu Burasirazuba bwo hagati, uwatowe n’abafana n’uwatsinze ibitego byinshi.

 

Abajijwe impamvu yahisemo kujya muri Arabie Saoudite, Ronaldo yavuze ko yifuzaga kugerageza ubuzima bushya.

Ati “Nagiye muri Arabie Saoudite mvuga nti kubera iki ntajya kugerageza mu bindi bihugu ndetse nkahindura n’intekerezo z’abantu? Narabivuze umwaka ushize kujyayo byari byiza kuri njye, kandi nyuma abatoza, abakinnyi kugeza no ku bashinzwe imirire nabo bagiyeyo.”

 

Yakomeje avuga ko mu gihe gito iyi shampiyona izaba iri mu za mbere ku Isi.

Ati “Nizera ko gahoro gahoro arirwo rugendo. Mu myaka mike shampiyona ya Arabie Saoudite izaba iri muri eshatu cyangwa enye za mbere ku Isi. Mvugishije ukuri ntabwo ari mbi nk’iyo mu Bufaransa kandi turacyakomeje kuzamura urwego.”

 

Abajijwe uko yakira abamuca intege, Ronaldo yavuze ko ari kimwe mu bimuha imbaraga.

Ati “Nkunda iyo abantu bari kunshidikanyaho bityo nkakora mbereka ko bibeshye. Ndi hafi kuzuza imyaka 39. Ariko nabaye uwatsinze ibitego byinshi mu mwaka imbere y’abakinnyi bakiri bato nka Haaland.”

 

Ronaldo yavuze ko atazi igihe asigaje cyo gukina ariko ko nta gahunda yabyo afite kuko abaho bigendanye n’ibihe.

Ati “Ntabwo mbizi kuko njye mbaho umunsi ku munsi. Mbaho bitewe n’uko ibihe bimeze kandi ubu ni byiza. Tuzareba bishobora no kuba imyaka icumi iri imbere (yabivuze aseka).”

 

Mu bandi begukanye ibihembo bya Globe Soccer Awards barimo rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka, Umutoza we Pep Guardiola n’iyi kipe iba inziza y’umwaka.

Cristiano Ronaldo yahembwe nk’uwatsinze ibitego byinshi mu 2023
Manchetser City yihariye ibihembo mu byatanze na Globe Soccer Awards

You Might Also Like

UEFA Nations League : Espagne izahura na Portugal ku mukino wa nyuma

Amavubi yatsinzwe umukino wayo wa mbere na Algerie 2-0

UEFA Nations League: Portugal yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ubudage

Ambasaderi w’u Rwanda muri afurika y’epfo yasuye APR BBC

Ababiligi bisubiyeho batangaje ko bazitabira Shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

Muhire Jimmy January 20, 2024 January 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko abakinnyi inkuba yakubise basezerewe mu bitaro.

January 15, 2024
Andi makuru

Ikigo Orpcare Nursery & Primary School cy’I Kayonza cyishimiye ibihembo cyegukanye mu marushanwa Kigali Public Library (Amafoto)

May 22, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Fik Gaza yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ubujura

April 4, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzi Kidumu yageze i Kigali yirinda kugira icyo avuga ku mubano w’igihugu cye n’U Rwanda

August 21, 2024
Imyidagaduro

Urubyiruko rwibumbiye muri RwOT rwasuye Ingoro Ndangamurage yo ku Mulindi w’Intwari,

July 10, 2023
Imyidagaduro

Riderman ,Bull Dogg na bandi baraperi basaga 10 bashimangiye ko Hip Hop ikiyoboye mu muziki nyarwanda

November 17, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?