SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Miss Uwera Ricky Tricia wabaye Miss Popularity w’u Burundi 2023 akomeje intego ze.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Miss Uwera Ricky Tricia wabaye Miss Popularity w’u Burundi 2023 akomeje intego ze.
Imyidagaduro

Miss Uwera Ricky Tricia wabaye Miss Popularity w’u Burundi 2023 akomeje intego ze.

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/20 at 12:25 PM
Muhire Jimmy
Share
3 Min Read
SHARE

Miss Uwera Ricky Tricia wanditse amateka  adasanzwe mu irushanwa rya Miss Burundi 2023 nyuma y’uko abaye  uwambere wo mu bwoko bw’Abatwa  witabiriye irushanwa ry’ubwiza ,ubwenge n’umuco kuva ryatangizwa  muri iki gihugu akaza no kwegukana ikamba rya Miss ukunzwe 2023 arifuza gukomeza kugera ku ntego yiyemeje.

 

Miss Ricky Tricia yavutse ku ya 18 Ugushyingo 2004, akomoka mu muryango w’abasangwabutaka {Abatwa},  uvuka mu Kirundo yabaye nyaminga ukunzwe nyuma y’aho agaragaje umushinga we ushyigikira abo mu bwoko akomokamo  kuko Ise umubyara nawe akomoka mu bwoko bw’abatwa aho afite  “umushinga wo gutunganya inganda no kwamamaza ibicuruzwa by’ibumba hagamijwe guhindura imyitwarire imwe n’imwe ya Batwa no kuzamura imibereho yabo”.

Miss Uwera Ricky Tricia yize  amashuri abanza  mu ishuri rya LE FLAMBEAU i Bujumbura, hanyuma yiga mu ishuri ryisumbuye rya REGINA PACIS i Gitega ,yanakurikiranye amahugurwa kuri gahunda ihamye yo kwihangira imirimo no kwigisha imyuga ayihawe n’ishami rishinzwe ibibazo rusange muri Ambasade y’Amerika iri mu Burundi.

Kuri ubu ni umunyeshuri muri “INTERNATIONAL LEADERSHIP UNIVERSITY” i Bujumbura, akaba ari mu mwaka wa 2 muri “Finance and Banking”.

Miss Tricia arifuza guteza imbere umwuga wo kubumba

Miss  UWERA Ricky Tricia ni ubwo akiri umunyeshuri ariko akaba ashishikajwe no guteza imbere imibereho myiza y’ubukungu n’umuco by’abatishoboye ndetse n’abasigajwe inyuma n’amateka ,N’ubwo yifuza kugera ku ntego ze ariko avuaga ko  umushinga  we ari munini aho bizamutwara nibura  Amadorari ya America  agera kuri 1.186.784 USD, Ariko akifuza ko nibura kugira ngo abashe gutangira kuwukora ndetse no gushaka ibikoresho nibura bimusaba amadorari ya Leta zunze ubumwe za Amerika agera ku bihumbi mirongo itanu  [50.000 USD] .

Arifuza kandi gutezaimbere abasigajwe inyuma n’amateka

Miss Uwera akora ibikorwa by’urukundo bitandukanye
Uwera Tricia yabaye Nyampinga ukunzwe muri 2023
Muri iki gikorwa ashyigikiwe n’ababyeyi be.
Miss Tricia ni umukobwa wifuza gufasha
Miss Tricia afite umushinga wo gutunganya inganda no kwamamaza ibicuruzwa by’ibumba.
Asanga kubumba bikozwe neza byabyara inyungu ku babikora.

Twabibutsa ko uyu Nyampinga ukunzwe wa 2023 yifuza kandi gushyira hanze inkuru mbarankuru [Documentary ] izaba igaruka k’ubuzima bwe ndetse n’ubwoko akomokamo bigamije gukangurira abifuza kumufasha kugera ku ntego ze  kumuha ubufasha cyane ko avuga ko izaba ihagaze nibura agera ku bihumbi bitanu by’amafaranga ya Amerika [5,000 USD] nk’uko abifashwamo  n’abifuza gukomeza gushyigikira ibikorwa bye bo muri America bamusabye gukora  iyo film documentary .

You Might Also Like

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Muhire Jimmy January 20, 2024 January 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Kwibuka 29 :Knowless Butera yatanze ubutumwa bw’ihumure muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

April 10, 2023
Andi makuru

1000 Hills Event igiye kwongera guhemba abagore bahize abandi mu buyobozi n’ubushabitsi

January 28, 2023
Ubuzima

Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangwa ibihembo byiswe ”Rwanda Disability Inclusion Awards 2023

October 4, 2023
Imyidagaduro

Tanasha Donna ategerejwe I Kigali

May 30, 2024
Andi makuruImyidagaduro

Amb Alliah Cool yegukanye igihembo mu irushanwa rya Great Achiever Awards muri Nigeria

November 27, 2023
Imyidagaduro

Kim Kardashian yasezeranyije abagabo babiri b’abatinganyi

April 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?