SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amagare : Heroes Cycling Cup 2024 yabonye banyirayo.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Amagare : Heroes Cycling Cup 2024 yabonye banyirayo.
Imikino

Amagare : Heroes Cycling Cup 2024 yabonye banyirayo.

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/20 at 12:41 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Manizabayo Eric “Karadiyo” ukinira Benediction Club mu Bagabo na Nirere Xaverine wa Team Amani mu Bagore, begukanye Isiganwa ry’Umunsi w’Intwari “Heroes Cycling Cup” ryakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 20 Mutarama 2024.

Iri siganwa ryabaga ku nshuro ya kane ryatangijwe n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe François.

Ryari ryitabiriwe n’abakinnyi benshi baturutse mu makipe yo mu Rwanda n’abagize Ikipe ya UCI izakina Tour du Rwanda 2024.

Mu bagabo, Muhoza Eric na Manizabayo Eric banikiye abandi hakiri kare, ariko uyu wa nyuma aza kuyobora isiganwa wenyine.

 

Abarimo Hakizimana Seth na Mugisha Moïse wari uyoboye igikundi, bagerageje gukurikira abari imbere, ariko biba iby’ubusa.

Intera y’ibilometero 121 byatangiriye ndetse bikanasorezwa kuri BK Arena nyuma yo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’Akarere ka Gasabo, yarangiye hatsinze Manizabayo Eric wari wasatiriwe bikomeye na Muhoza Eric wa Team Amani.

 

Nirere Xaverine wa Team Amani yatsinze mu bagore bakinnye ibilometero 88 naho Ntirenganya Moses wa Les Amis Sportifs ayobora mu ngimbi zakinnye iyo ntera.

Mu bangavu bakoze intera y’ibilometero 55, hatsinze Umutoni Sandrine wa Bugesera Cycling Team.

Insanganyamatsiko y’Umunsi w’Intwari uzizihizwa ku wa 1 Gashyantare 2024 igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu.”

 

Manizabayo Eric “Karadiyo” yayoboye isiganwe igihe kirekire ari wenyine kugeza aryegukanye
Nirere Xaverine na Mwamikazi Djazilla bayoboye isiganwa mu bagore
Abafana bari benshi ku mihanda y’i Remera no mu binde bice by’Akarere ka Gasabo aho isiganwa ryanyuze
Heroes Cycling Cup 2024 yitabiriwe n’abakinnyi bagera kuri 80 mu bagabo

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy January 20, 2024 January 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Novak Djokovic ashobora kwegukana igikombe cy’ijana

March 30, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzi Real Limu yahuje imbaraga na Justin bashyira hanze indirimbo bise Imihigo irakomeje

May 14, 2024
Andi makuru

Perezida Tshisekedi yemeje ko batazongera kubura mu biganiro bya Luanda

August 13, 2024
Imyidagaduro

Davis D yakoze amateka mu gitaramo cye,Nasty C biragira akubise umufana umugeri (Amafoto)

November 30, 2024
Imyidagaduro

Star Boy wamenyekanye mu kwambika ibyamamare agiye kurushinga n’umukunzi we Fanny

February 28, 2023
Andi makuru

Umutwe wa M23 wafashe icyemezo cyo gutanga agahenge no kurekura Umujyi wa Walikale

March 22, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?