The Ben yatumiwe mu gitaramo byitezwe ko kizabera i Kampala ku wa 14 Gashyantare 2024, umunsi wahariwe abakundana.
Igitaramo cya The Ben i Kampala cyatangajwe na Alex Muhangi, umunyarwenya wanamutumiye muri iki gitaramo cyatangiye kwamamazwa kuri uyu wa 19 Mutarama 2024.
The Ben yemeje ko agiye gutaramira i Kampala nyuma y’iminsi mike avuye mu kwa buki yakoreye i Mombasa muri Kenya.
Uyu muhanzi uherutse gusohora indirimbo ‘Ni Forever’ ni umwe mu bahanzi biteganyijwe ko bazitabira Rwanda Day izabera i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 2-3 Gashyantare 2024.
The Ben byitezwe ko azava muri Amerika ahita agaruka muri Afurika, aho azakomereza imyiteguro y’iki gitaramo.
Mu 2022 nibwo The Ben yaherukaga gutaramira i Kampala mu bitaramo byabaye muri Kamena no muri Nzeri. Uwahaherukaga ari umusore agiye kuhasubira ari umugabo uherutse gukora ubukwe mu minsi ishize na Uwicyeza Pamella.
Ku rundi ruhande ariko The Ben aherutse gukorera igitaramo gikomeye i Burundi mu 2023, iki kikaba cyari cyitabiriwe n’abakunzi b’umuziki hafi ibihumbi 10.