Umuhanzi Fenthy yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Angel
Uyu muhanzi yari amaze igihe gito aganiriye n’itangazamakuru adusangije amateka ye nibyamuranze byamukururiye kwinjira muri muzika nyarwanda.
Ni umuhanzi umaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo zigera muri ebyiri n’izindi project zikiri muri studio.
Aragira ati” indirimbo Angel ni imwe mu zo nanditse mu igihe gito cyane gusa numva inyura cyane ari na cyo cyatumye mpitamo kuyishyira mu za mbere zagombaga gusohoka”.
Akomeza agira ati”Ni indirimbo yakorewe muri Genius records ikorwa n’umuproducer witwa Genius n’aho amashusho yayo afatwa na Boneza filmz afatirwa aho benshi bazi nko kwa Gisimba i Nyamirambo.
Fenthy mu kiganiro n’umunyamakuri wa Ahupa Radio yatubwiye ko uyu mwaka ari umwaka ateganya gukoramo ibikorwa byinshi bizashyigikira muzika ye.
Asoza agira ati hamwe n’Imana byose bizagenda neza. Yasabye kandi abakuzi be gukomeza kuluba hafi mu bikorwa bye kuko uyu mwaka aricyo gihe cye cyo gukora cyane