Bruce Melodie n’itsinda ry’abareberera inyungu ze mu muziki bayobowe na Coach Gael, bashoye imari mu ikipe ya United Generation Basketbali (UGB) yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.
Biri mu itangazo iyi kipe yashyize hanze kuri uyu wa 18 Mutarama nubwo batagaragaza umubare w’amafaranga yaba Bruce Melodie cyangwa Coach Gael bashoye muri iyi kipe.
Iri shoramari Bruce Melodie na Coach Gael bakoze muri UGB, ryatumye Kenny Mugarura akaba murumuna wa Coach Gael ahita agirwa umuyobozi wungirije w’iyi kipe izakomeza kuyoborwa na Cyusa Jean Luc.
Bruce Melodie yavuze ko icyo bifuza ari ugutwara igikombe nyuma yo kugura iyi kipe.
Ati“ Ntabwo ikituzanye ari ugushora mari muri UGB gusa, tuje kuyifasha kwitwara neza no guhatanira igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka.”
UGB iherutse gusinyisha abakinnyi barimo Yannick Byiringiro na Jean Marie Rukerimbere bari baturutse muri Tigers BBC. Umwaka ushize yarangije shampiyona iri ku mwaya wa munani mu makipe 14.