SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Handball: Ntabwo Cape Verde ifite amateka ahambaye “Umutoza Bagirishya Anacle”
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Handball: Ntabwo Cape Verde ifite amateka ahambaye “Umutoza Bagirishya Anacle”
Imikino

Handball: Ntabwo Cape Verde ifite amateka ahambaye “Umutoza Bagirishya Anacle”

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/17 at 7:03 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Ikipe y’igihugu ya Handball  yitegura umukino wa mbere w’igikombe Cy’Afurika kiza gutangira kuri uyu  munsi irakina na Cape Verde .

Iyi kipe yaraye ikoze  imyitozo yabaye saa 14h00’ ibera muri Gymnase ya mbere ya Cairo Stadium yakira abantu ibihumbi 20 akaba ari na yo u Rwanda ruza gukiniraho na Cape Verde saa 14h00’.

Abakinnyi bose uko ari 18 u Rwanda rwahagurukanye bakaba bameze neza, bariteguye nta n’umwe ufite ikibazo cy’imvune.

Umutoza Bagirishya Anaclet, yavuze ko bameze neza kandi biteguye gukora amateka.

Ati “imyitozo yose yageneze neza, turayisoje kugeza aka kanya nta mvune dufite abakinnyi bameze neza, biteguye  gutangira igikombe cy’Afurika kugira ngo banakore amateka mashya ku Rwanda kuko ari ubwa mbere tugiye gukina iki gikombe.”

Yakomeje avuga ko nubwo Cape Verde ari ikipe nziza ariko na none itabateye ubwoba.

Ati “ntabwo Cape Verde ifite amateka hambaye muri iri rushanwa, ni ku nshuro ya 3 igiye kwitabira ariko inshuro zose 2 yajemo zabanje, yaje itungurana ikora ibidasanzwe, natwe rero birashoboka ko dushobora gukora ibidasanzwe tukagira amateka twubaka.”

Anaclet yavuze ko bagize amahirwe yo kureba imikino ya Cape Verde yaba amarushanwa ndetse n’imikino ya gicuti, bagerageje kwiga amayeri yabo akaba yizeye ko abakinnyi biteguye kuyitsinda.

Iki gikombe kigiye kuba ku nshuro ya 26 kiratangira uyu munsi tariki ya 17-27 Mutarama 2024, kibere  muri Gymnase 2 zose ziri muri Cairo Stadium

U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Zambia, Cape Verde ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abasore b’u Rwanda biteguye neza

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy January 17, 2024 January 17, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Dusobanukirwe umukino wa Fencing

January 1, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Intwari z’Igihugu (Amafoto)

February 1, 2023
Imyidagaduro

Yago ahatanye na Linda Montez, Malani Manzi na Shemi mu Isango na Muzika Awards 2023

October 18, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzi Victor Rukotana yateguje alubumu nshya nyuma yo gusoza amasezerano na Onomo Hotel

October 16, 2024
Imikino

Amasura mashya ashobora kwiyongera mu Mavubi!

November 5, 2023
Iyobokamana

Sinach yatumiwe mu giterane cya All Women Together

July 17, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?