SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: “Nibambwira bati warakoze cyane imyaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane”Uwayezu Jean Fidèle.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > “Nibambwira bati warakoze cyane imyaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane”Uwayezu Jean Fidèle.
Andi makuru

“Nibambwira bati warakoze cyane imyaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane”Uwayezu Jean Fidèle.

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/16 at 9:50 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yaciye amarenga yo kwisubiraho akongera kwiyamariza kuyobora Gikundiro ubwo manda y’imyaka ine izaba irangiye mu Ukwakira k’uyu mwaka.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, cyabereye ku biro bya Rayon Sports, kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Mutarama 2024.

Uwayezu wagiye avuga kenshi ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Rayon Sports kuko yumva ananiwe izi nshingano ziremereye gusa  kuri iyi nshuro yavuze aca amarenga yo kwisubiraho kuri uyu mwanzuro.

Ati “Ikimpangayikishije ni ukurangiza manda ndimo, ibindi abantoye, ba nyiri Rayon Sports, sinzi niba banashima ibyo mbakorera. Nibasanga narabakoreye, bakansaba kongera kwiyamamaza nanjye ngasanga mbifitiye umwanya nzaza.”

“Nibambwira bati warakoze cyane imyaka ine, reka dushake undi nzababwira ngo murakoze cyane, Imana ibahe umugisha, ibyo ntakoze muzabimbabarire, ni ko nari nshoboye. Ni uko bizagenda.”

Rayon Sports y’Abagabo n’Abagore ziyobowe na Uwayezu Jean Fidèle, zimaze kwegukana ibikombe bine ari byo Icy’Amahoro, Super Cup na RNIT Savings Cup by’umwaka ushize mu bagabo ndetse n’Igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bagore.

Uwayezu w’imyaka 58, yatorewe kuyobora Rayon Sports mu Ukwakira 2020 nyuma y’uko Gikundiro yari imaze iminsi yugarijwe n’ibibazo bishingiye ku miyoborere byanatumye hitabazwa inzego nkuru z’igihugu mu kubiha umurongo.

Hari nyuma y’uko Munyakazi Sadate wayoboraga iyi kipe icyo gihe, yandikiye Perezida Paul Kagame yishinganisha, ashinja abamubanjirije amacakubiri n’ibindi bitandukanye birimo kugura abasifuzi.

Perezida wa Rayon Sports yaciye amarenga yo kongera kuyiyobora

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Muhire Jimmy January 16, 2024 January 16, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Igikomangoma Harry agiye gusubira ibwami kubera uburwayi bwa se

February 19, 2024
Andi makuru

Abantu 18 baguye mu mpanuka y’ubwato muri Tunisia

March 19, 2025
Andi makuru

Ange Kagame yahawe imirimo mu biro bya Perezida

August 2, 2023
Imyidagaduro

Dosiye ya Fatakumavuta yashyikirijwe Ubushinjacyaha

October 24, 2024
Imyidagaduro

Abaraperi Nyarwanda mu byishimo byinshi nyuma yo guhura na Kendrik Lamar

December 6, 2023
Andi makuru

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yirukanye Aleksey Danilov

March 27, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?