Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ku Cyumweru, abakinnyi bose basezerewe mu bitaro ndetse batangiye koroherwa.
Abakinnyi batandatu b’Ikipe y’Abato ya Rambura WFC na babiri ba Inyemera WFC bakubiswe n’inkuba ubwo bari mu mukino wahuje ikipe zombi, batangiye koroherwa ndetse basezerewe mu bitaro.
Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki 13 Mutarama 2023, kuri Stade y’Akarere ka Gicumbi. Ubwo wari ugeze ku munota wa 65, hari kugwa imvura iringaniye, inkuba yakubise abakinnyi umunani barimo babiri ba Rambura WFC, babiri ba Inyemera WFC ndetse n’abatoza babiri.

Abakinnyi ba Rambura WFC bari bajyanywe kwa muganga ni Uwimaniduhaye Diane, Isubirizigihe Jeannine, Uwayisaba Olive, Kaze Deline, Gisubizo Umulisa na Uwiduhaye Valentine.
Ni mu gihe aba Inyemera WFC, ari Niyokwizerwa Devotha na Mutuyimana Clarisse naho abatoza ari Niragire Jean de Dieu na Umutoniwase Marie Gisèle.
Ntabwo haramenyekana niba uyu mukino uzasubirwamo cyangwa uzakomereza ku munota wa 65 wari ugezeho, gusa amategeko avuga ko iyo habayeho impamvu ituma umukino utarangira, usubukurwa ugakomereza ku munota wari ugezeho.
