Ubuyobozi bwa APR FC bwisubiyeho ku mwanzuro wari waratangajwe n’Umutoza w’Abanyezamu, Ndizeye Aimé Désiré ’Ndanda’, ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu itazasubira muri Mapinduzi Cup.
Ibi byatangarijwe itangazamakuru kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Mutarama 2024, ubwo abakinnyi n’abatoza bari bageze i Kigali bavuye muri Zanzibar, aho irushanwa ryabereye.
Nyuma y’umukino wa 1/2 cya Mapinduzi Cup, Mlandege FC yasezereyemo APR FC kuri penaliti 4-2, uruhande rwa APR FC rwagaragaje uburakari n’umujinya, rushinja abasifuzi kudakoresha ubutabera no guhengamira ku ikipe imwe.
Umutoza w’Abanyezamu ba APR FC, Ndizeye Aimé Désiré ’Ndanda’, woherejwe na bagenzi be ngo ajye kuganira n’itangazamakuru, yavuze akari ku mutima maze Televiziyo ya Azam imuca mu ijambo ihagarika ikiganiro imburagihe.
Ndanda wagaragaraga nk’ubabaye, yagize ati “Nta byinshi navuga, ngira ngo mwese umukino mwawubonye. Navuga ko abasifuzi bahengamiye ku ruhande rumwe. Ntabwo tuzagaruka muri iyi Mapinduzi Cup.”
Ibi byavugurujwe na Chairman wa APR FC, Col Karasira Richard, avuga ko amagambo yatangajwe n’Umutoza w’Abanyezamu nyuma yo gusezererwa na Mlandege FC muri 1/2 cya Mapinduzi Cup atari yo.
Yagize ati “Umwe mu batoza, Ndada, ibyo yavuze ntabwo ari byo. Twe tuzajyayo nibadutumira kuko ndategereza ibyo yavuze hari impamvu zabiteye cyane ko Umutoza Mukuru atari ameze neza ku buryo yaganiriza itangazamakuru. Ibyo bihura n’ibya Shaiboub.”
“Nanjye hari aho navuze ko ahantu hose hatameze nka Shyorongi. Ibyo byose rero mwabona aribyo byabiteye ariko Ndanda ni uburakari bwabimuteye.”
Col Karasira yongeyeho ko kuba ikipe itarageze ku mukino wa nyuma bidakuraho ko hari amasomo yizwe harimo kwitwara neza imbere y’amakipe akomeye muri Tanzania muri rusange ubuyobozi bushima umusaruro ikipe ikuyeyo.
Ni inshuro ya mbere APR FC yari yitabiriye Mapinduzi Cup, aho yasezerewe mu irushanwa muri 1/2. Mlandege FC yayikuyemo yahise yegukana n’iki Gikombe ndetse inafite igiheruka.
