SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Hakizimana Louis yagizwe Komiseri ushinzwe Imisifurire !
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Hakizimana Louis yagizwe Komiseri ushinzwe Imisifurire !
Imikino

Hakizimana Louis yagizwe Komiseri ushinzwe Imisifurire !

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/13 at 3:48 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Mutarama 2024, ni bwo mu cyumba cy’inama cya Serena Hotel hateraniye inteko rusange idasanzwe y’Abanyamuryango ba FERWAFA yagombaga kwemerezwamo Komiseri ushinzwe Imisifurire.

Hakizimana Louis wabaye umusifuzi mpuzamahanga, yemejwe n’Inteko Rusange ya FERWAFA nka Komiseri ushinzwe Imisifurire nubwo yari amaze igihe akora aka kazi.

Komite nshya ya FERWAFA ikimara gutorwa muri Kamena 2023, yashyizeho Tuyishime Angélique nka Komiseri w’Imisifurire ariko ntiyakomeza iyi mirimo kubera akandi kazi katatumye ataba mu Rwanda cyane.

Ibi byatumye Hakizimana amukorera mu ngata by’agateganyo, Komite Nyobozi iyobowe na Munyantwali ishima imikorere ye, ihitamo kumwemeza agakomeza aka kazi afitemo ubunararibonye.

Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse, yavuze ko iyi komisiyo ibonye umuyobozi ushoboye ugiye kugira uruhare mu iterambere ry’abasifuzi mu Rwanda.

Ati “Twamuhisemo tunamuha uburenganzira bwo kujya mu mirimo agakora ariko akazemerezwa muri iyi nama. Mu basifuzi twarebye rero kandi bafite ubunyamwuga n’ubunyangamugayo twamuhisemo [Hakizimana Louis] kuko hari ibitekerezo afite byatanga umusanzu mu misifurire afite.”

Hakizimana Louis yasifuye amarushanwa akomeye muri Afurika arimo Igikombe cya Afurika, CAF Champions League no gushaka itike y’Igikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 17, 20, 23, icy’abakuru n’Igikombe cy’Isi.

Uyu mugabo yahagaritse gusifura mu 2022, asiga amateka kuko mu myaka 17 yamaze ari umusifuzi mpuzamahanga ari we Munyarwanda wa mbere wakoze kuri VAR icyo gihe.

Hakizimana Louis yemejwe nka Komiseri ushinzwe Imisifurire muri FERWAFA

 

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy January 13, 2024 January 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain ari mu Rwanda

December 21, 2023
Andi makuru

Abakunda kureba ibyiza bitatse u Rwanda bashyizwe igorora na Classic Tours and Travel Agency

May 24, 2023
Imyidagaduro

Javanix yashyize hanze indirimbo isaba urubyiruko kuva mu rukundo rudafite gahunda bakarongora

October 12, 2023
Imyidagaduro

Lil wayne agiye gushyira hanze alubumu ye nshya yise The Carter VI.

April 24, 2025
Andi makuru

Umunyarwenya Steve Harvey yashimye imikorere y’Ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA

December 16, 2024
Andi makuru

El Classico Beach yateguriye abanyarubavu igitaramo  cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Eid al-Fitr 

April 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?