Igitaramo cya Kigali Boss Babes cyabaye ku wa 29 Ukuboza 2023, cyitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye birimo The Ben na Pamella baherutse gukora ubukwe.
Kuva saa Moya z’umugoroba, aba mbere bari batangiye gufata ibyicaro mu busitani bwa Chillax, abandi bari gufata amafoto ku itapi itukura.
Saa Mbili n’Igice ni bwo ibyamamare bya mbere byatangiye gusesekara ahabereye iki gitaramo, bamwe babanza kunyura ku itapi itukura bagafata amafoto.
Nyuma y’amasaha abiri, abahanzi ba mbere barimo Afrique, Dany Nanone, Okkama na DJ Phil Peter batambutse ku itapi y’umutuku bafata amafoto ya mbere.
Mbere y’uko twinjira ku wundi munsi, abahanzi barimo Bwiza, Ruti Joèl, Juno Kizigenza n’abandi bari bamaze kwicara ku meza y’amatike ahagaze miliyoni 5 Frw.
Saa Sita n’iminota 29, ni bwo abagize itsinda rya Kigali Boss Babes bateguye iki gitaramo “Black Elegance Party” bari bahageze.
Sylvie, ni bo bagize iri tsinda bahageze.