Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2023 nibwo umuherwekazi akaba n’umunyamideli Zarinah Hassan iwzi nka Zari The Boss Lady yakoreye i Kigali ibirori bye byamamaye nka ‘Zari All White Party’.
Ibi birori bya Zari byabereye mu kabyiniro gakunzwe muri kigali kitwa The Wave Lounge, byitabirwa n’abanyamugi wabonaga ko bari bafitiye amatsiko kubona uyu mutegarugori wigwijeho ibigwi mu myidagaduro mpuzamahanga.
Mu mpera z’Ugushyingo n’intangiriro z’Ukuboza 2023 ni bwo muri Kigali hatangiye gucicikana ko Zari, umwe mu bari n’abategarugori bahiriwe n’uruganda rw’imyidagaduro bakanabasha ku rubyaza agatubutse, azataramira mu Rwanda.
Nyuma byaje gutangazwa neza ko azataramira muri The Wave Lounge i Kigali kuwa 29 Ukuboza 2023, ibintu na we ubwe yaje kwemeza asaba abantu kuzitabira ku bwinshi.
Kuwa 28 Ukuboza 2023 mu masaha ya saa cyenda z’amanywa ni bwo Zari yageze i Kanombe mu ndege yari ivuye Entebbe muri Uganda aho yari aherutse gutaramira kuwa 16 Ukuboza 2023 mu birori byitabiriwe na mukeba we Tanasha Donna.
Ubwo yageraga i Kigali yakiriwe n’Umujyanama we, Galston Antony wari umaze iminsi akurikirana ibikorwa by’ahazabera ibi birori n’ibindi bijyanye n’imyiteguro yabyo.
Muri ibyo birori byari bibereye ijisho nuri meza yari iriho inzoga z’ubwoko butandukanye nka Martel na Skol bari mu bateye inkunga iki gikorwa, kimwe naza Hennesy n’izindi.
Ibi birori byasojwe ahagana mu rukerera ubona abantu batifuza gutaha ngo bajye kuruhuka.
Ni ubwa mbere uyu muherwelazi yari ateguye ibirori by’abambaye umweru mu Rwanda ariko yari aherutse gutangazz ko ubu buri mwaka azajya abihakorera.