SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida wa Sunrise FC Hodari Hilary yarekuwe!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Perezida wa Sunrise FC Hodari Hilary yarekuwe!
Imikino

Perezida wa Sunrise FC Hodari Hilary yarekuwe!

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/12/29 at 3:32 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwategetse ko   Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hilary akaba n’Umuyobozi wa Koperative icuruza Amata n’ibiyakomokaho i Nyagatare, NDMC [Nyagatare Dairy Marketing Cooperative]   wari ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo urenga miliyoni 160 Frw akurikiranwa adafunzwe iminsi 30 y’agateganyo.

 

Hodari yafashwe ku wa 4 Ukuboza 2023 ndetse afunganwa n’Umubaruramari wa Koperative NDMC, Muhoza Happy kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, i Nyagatare.

Ku wa 28 Ukuboza 2023 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwatangaje icyemezo cyarwo ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

Urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Hilary Hodari ibyaha akekwaho koko yabikoze. Rwemeje ko nta mpamvu zikomeye zituma afungwa mbere y’urubanza mu mizi bityo ko afungurwa agakurikiranwa ari hanze.

Urukiko rwamutegetse kujya yitaba Umushinjacyaha buri wa Gatatu wa buri Cyumweru.

Uru rukiko rwemeje kandi ko umutungo w’ubutaka buherereye mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro watanzweho ingwate ufatwa nk’ushinganye mu buryo busanzwe bw’ishinganishamutungo kugeza igihe hafashwe icyemezo cy’urubanza rwa burundu mu mizi.

Urukiko kandi rwemeje ko umutungo afite uherereye mu Murenge wa Niboye, Akarere ka Kicukiro n’undi uri mu wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba yatanzweho ingwate ifatwa nk’ishinganye mu buryo busanzwe bw’ishinganishamutungo kugeza igihe haciwe urubanza rwa burundu mu mizi.

Perezida wa Sunrise FC, Hodari Hilary, ukurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo urenga miliyoni 160 Frw yarekuwe

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy December 29, 2023 December 29, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzi Javanix yahurije hamwe isabukuru ye n’igitaramo cyo gushimira abakunzi be

April 21, 2023
Andi makuru

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatoye umwanzuro ujyanye no Kwibuka 29

March 29, 2023
Imyidagaduro

Imbamutima za Massamba na Aline Gahongayire nyuma yo kugirwa b’Ambasaderi bo kumenyekanisha u Rwanda mu mahanga

December 4, 2023
Andi makuru

Perezida wa Gabon Gen Brice Oligui Nguema yanze umushara we

October 19, 2023
Imyidagaduro

Uwicyeza Pamella witegura kurushinga na The Ben yakorewe ibirori bya Bridal Shower

November 19, 2023
Imyidagaduro

Tom Close yashyize hanze indirimbo yise niyo Ikamena yakoranye na Fireman

October 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?