Nyuma y’uko hari bamwe mu baperezida b’amakipe batishimiye ingingo ivuga ko ikipe imwe yatsinze nabi itazakomeza, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rishobora guhindura imwe mu ngingo igize amategeko y’Igikombe cy’Amahoro cya 2023-24,
UKO BYIFASHE
Muri rusange amakipe 26 ni yo yiyandikishije gukina Igikombe cy’Amahoro 2024, muri yo 8 ntabwo yakinnye ijonjora ry’ibanze ni mu gihe 18 ari yo yahereye muri iri jonjora cyangwa se 1/16.
Bivuze ko mu makipe 18 ubusanzwe hagakomeje 9 akiyunga kuri ya yandi 8 agakina 1/8, gusa yaba abaye 17 kandi 1/8 kigomba gukinwa n’amakipe 16 gusa.
Ibi byatumye mu mategeko agenga Igikombe cy’Amahoro 2023-24 hajyamo ingingo ivuga ko mu makipe 9 azaba yarenze 1/16 yose atazakomeza muri 1/8 ahubwo ikipe imwe izaba yaratsinze nabi (worst winner) izasigara.
Ni mu ngingo ya 10 mu gaka kayo ka 3, aho bavuga ko hazarebwa ikipe yakomeje ku giteranyo cy’ibitego bike, akaba ari yo isigara.
Itegeko riti “kugira ngo hamenyekane amakipe 8 azakomeza, tuzareba ku giteranyo cy’ibitego. Ikipe ifite igiteranyo cy’ibitego byo hasi, ntabwo izakomeza mu kindi cyiciro (1/8).”
Abantu benshi bakaba batarimo kumva uburyo ikipe yaba yatsinze ntikomeze mu cyiciro gikurikiyeho, bakaba banenze amategeko ya FERWAFA.
AKABAYE ICWENDE…..
Mumwaka wa 2013, ikipe ya Pepiniere yasezerewe na yo muri ubu buryo nubwo yari yasezereye La Jeunesse FC hitabajwe penaliti.
Icyo gihe La Jeunesse yatsinzwe na Pepiniere , Kiyovu Sports itsindwa Musanze FC naho AS Muhanga itsinda Police FC. Ayo makipe yose uko ari atatu, mu mikino yakinnye yanganyije ubusa ku busa, yose atsinda hitabajwe za penaliti.
Nyuma yo kubona ko ayo makipe yose yatsinze mu buryo bumwe, hegendewe ku itegeko ryagenga iki gikombe icyo gihe, hemejwe ko hakomeza amakipe afite umwanya mwiza ku rutonde rwa shampiyona y’uwo mwaka wa 2012/2013, maze Pepiniere yakinaga mu cyiciro cya kabiri ihita isezererwa.
Iryo tegeko ryari mu ngingo ya gatanu rivuga ngo, “Muri 1/8 hazakina amakipe 16 ya mbere muri 17 yatsinze muri 1/16 hakurikijwe ibi bikurikira: Ikinyuranyo cy’ibitego (Goal difference), ubusatirizi bwiza (Meilleure attaque), uburinzi bwiza (Meilleure défence).”
“Mu gihe hari amakipe yatsinze hiyambajwe za penaliti hazakurikizwa: Ubusatirizi bwiza (meilleur attaque) mu gihe gisanzwe cy’umukino (90’). Uwahise mu cyiciro cya mbere cya za penaliti (série igizwe na penaliti 5 zibanza) niwe uzakomeza kurenza uwahise mu cyiciro gikurikira (série 2 kigizwe na panaliti zikurikiyeho).”
“Mu gihe byose binganyije hazakurikizwa uburyo amakipe yakurikiranaga ku rutonde muri shampiyona y’umwaka wa 2012-2013 ku mikino ibanza (phase aller)”.
Ese FERWAFA yashyizweho igitutu, ishobora guhindura itegeko?
Amakuru Ikinyamakuru Ahupa Visual Radio cyamenye avuga ko , muri iki gitondo harangiye inama yigaga kuri iki kibazo nyuma umwe mu ba perezida yahamagaye Turatsinze Amani ukuriye Komisiyo y’amarushanwa akamushyiraho igitutu, akamubwira ko ibintu barimo gukora ntaho byabaye.
Usibye aba kandi haraniyongeraho igitutu cy’itangazamakuru naryo ryavugaga ko bitumvikana ukuntu ikipe yatsinda ntikomeze kandi yabikoreye.
Amakuru yizewe ni uko bemeje ko imikino y’uyu munsi nirangira hakorwa urutonde rw’uko amakipe akurikirana maze ikipe ya 8 n’iya 9 zizakine umukino wa kamarampaka maze itsinze yiyunge kuri ya makipe 7 maze abe 8 akomeze ajye muri 1/8.
Mu nzu ya FERWAFA baravuga ko bagowe cyane n’uko amakipe menshi yo mu cyiciro cya kabiri atigeze yiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro bituma imibare itagenda uko babitekerezaga.
Gusa wakwibaza ngo ibi bikomeje kuvugwa muri uyu mupira bizarangira gute?
