Ikipe ya Rayon Sports WFC yaguze Kayitesi Alodie na Uwimbabazi Immaculée bakinaga muri AS Kigali WFC ndetse n’Umunya-Sudani, Woduapai Doris Simon, bose basinya amasezerano y’imyaka ibiri.
Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports WFC, Kana Bennie Axella, yemeje ko aba bakinnyi baguzwe mu rwego rwo gukomeza ikipe.
Ati “Ni byo twabaguze (Kayitesi na Uwimbabazi) ndetse n’Umunya-Sudani, Woduapai Doris Simon ariko we hashize iminsi dukorana imyitozo. Intego yacu ni ukwegukana Igikombe cya Shampiyona.”
Rayon Sports WFC yazamutse mu Cyiciro cya Mbere uyu mwaka, ikomeje kugaragaza imbaraga zikomeye zo guhangamura AS Kigali WFC isanzwe ari ubukombe muri ruhago y’abagore mu Rwanda.
Kayitesi ukina hagati mu kibuga, yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri AS Kigali ndetse ari mu beza muri Shampiyona. Uwimbabazi we ashobora gukina mu bwugarizi no hagati mu kibuga.



Muri rusange, aba bakinnyi bombi bariyongera ku bandi Gikundiro yaguze muri iyi kipe y’Umujyi mu ntangiriro z’uyu mwaka nka Uwanyirigira Sifa, Mukeshimana Dorothée, Mukantaganira Joselyne, Mukeshimana Jeannette na Kalimba Alice wayinyuzemo.
Aya makipe yombi yasoje imikino ibanza ya Shampiyona anganya amanota 28 ariko AS Kigali iri ku mwanya wa mbere kuko izigamye ibitego 42, mu gihe Rayon Sports ari 30.