Ommy Dimpoz ufite izina mu muziki wo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yageze i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane aho yitabiriye ubukwe bwa mugenzi we The Ben buteganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2023.
Akigera i Kigali, uyu muhanzi yavuze ko yigomwe akazi kenshi yari afite ahitamo kwitabira ubukwe bw’inshuti ye magara.
Ati “Nari mfite akazi k’amafaranga menshi mpitamo kukareka kuko The Ben ni umuvandimwe. The Ben na Pamella tumaranye igihe kandi iyo baje muri Tanzania ni njye ubakira. Urabizi ko mu kwezi gusoza umwaka abahanzi tuba dufite ibitaramo byinshi ariko ntabwo nabirutisha umuvandimwe wanjye.”
Uyu muhanzi wari uturutse muri Tanzania, yakoranye na The Ben indirimbo ‘ I got you’ yasohotse kuri album ye nshya yise ‘Dedication’.
Ommy Dimpoz yasobanuye ko afite iminsi myinshi mu Rwanda ku buryo ashobora kugira imwe mu mishinga ahakorera, icyakora ahamya ko ateganya kuhagura inzu akajya aza kuharuhukira kubera ko Kigali ifite umutekano.