SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mu Rwanda hatashywe uruganda rwa mbere rutunganya ifumbire mvaruganda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ubukungu > Mu Rwanda hatashywe uruganda rwa mbere rutunganya ifumbire mvaruganda
Ubukungu

Mu Rwanda hatashywe uruganda rwa mbere rutunganya ifumbire mvaruganda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/12/20 at 5:16 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ukuboza 2023, mu Karere ka Bugesera hatashywe uruganda ruvanga ifumbire rwitwa Rwanda Fertilizer Blending Plant rwuzuye rutwaye miliyari zirenga 24 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni uruganda rwubatswe mu cyanya cyahariwe Inganda cya Bugesera ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Ikigega Agaciro Development Fund (AgDF) gofitemo imigabane ingana na 32,6%, Ikigo Rwanda Fertiliser Company Ltd (RFC) gifite 37,4%; Ikigo APTC Ltd cyongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda gifitemo 10% n’Ikigo cyo muri Morroco gitunganya ifumbire mvaruganda (OCP Group

Umuhango wo gutaha urwo ruganda ku mugaragaro witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr. Jean Chrysostome Ngabitsinze wahagarariye Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente.

Urwo ruganda rwitezweho kujya ruvanga nibura toni 100,000 z’ifumbire mvaruganda buri mwaka ndetse rukaba ari imbaraga Guverinoma yashyizemo imbaraga kugira ngo he gukomeza gutumiza ifumbire mu mahanga.

Urwo ruganda  rwamaze guhabwa ikirango cy’ubuziranenge, ruzagira uruhare mu kubona ifumbire ifite ubuziranenge kuko n’ibikorwa byo kubugenzura umunsi ku wundi bizakomeza gukorwa.

U Rwanda rwungutse uruganda ruvanga ifumbire mvaruganda, mu gihe rumaze igihe kinini ruyitumiza mu mahanga mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro ku butaka buhingwa mu gihugu hose.

Ariko guhera mu mwaka wa 2021, ibiciro by’ifumbire itumizwa mu mahanga byarushijeho gutumbagira kubera ikiguzi cy’ubwikorezi n’ibibazo by’intambara mu bihugu bisanzwe biyitunganya.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubwirozi (MINAGRI), ivuga ko ikoreshwa ry’ifumbire mvaruganda ryavuye ku kigero cya 29,917 kikagera kuri toni 43, 757 mu mwaka wa 2021, bivuze ko yiyongereye ku kigero cya 46% ugereranyije n’umwaka wa 2020.

Ubwiyongere bw’ifumbire mvaruganda yateganyirizwaga kwiyongera ku bilo 51 kuri hegitari mu  2020/21, ibilo 60 mu  2021/22, ibilo 65 mu mwaka wa  2022/23 n’ibilo 75 mu mwaka wa 2024.

You Might Also Like

Kaizen Hotel yashyize igorora abakiliya bayo ba siporo na sauna Massage

Iduka Sea2City ryongeye kudabagiza abatunze inyamaswa zibana n’abantu ku bikoresho byazo

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peterol byongeye gutumbagira

Marchal Real Estate Developers yashyize igorora abakundana ku munsi wa St Valentin

Tic Tac Restaurant & Lounge yahembwe nka Fast Food nziza y’umwaka muri SEA 2024

Nsanzabera Jean Paul December 20, 2023 December 20, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Sheilah Gashumba yasabye Mukase kuzabyara abandi bavandimwe babiri

May 17, 2025
Imyidagaduro

Urukundo Hagati ya Hamisa Mobetto na Azizi Ki ruravuza ubuhuha

January 30, 2025
Imyidagaduro

The Same Abiru bashyize hanze indirimbo Kunda Cyane batuye abakundana ( Video )

November 28, 2024
Imyidagaduro

Mbosso yajyanywe mu bitaro

February 12, 2025
Imyidagaduro

Humble Jizzo yashimangiye ko nubwo bakoze indirimbo ishyamba kubera Muyoboke Alex ari inshuti yabo cyane

January 30, 2023
Imyidagaduro

Edouce yashyize hanze Ep yise Genesis ivuga ku mateka y’ubuzima bwe

January 22, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?