SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Danny Vumbi yamuritse alubumu ye yise 365 ahishura byinshi ku rugendo rwe muri KIKAC Music
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Danny Vumbi yamuritse alubumu ye yise 365 ahishura byinshi ku rugendo rwe muri KIKAC Music
Imyidagaduro

Danny Vumbi yamuritse alubumu ye yise 365 ahishura byinshi ku rugendo rwe muri KIKAC Music

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/12/20 at 9:26 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Ku gicamunsi cyo kuri  uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2023 Umuhanzi  akanda n’umwanditsi w’indirimbo Semivumbi Daniel   uzwi nka danny Vumbi yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru mu rwego rwo kurimurikira Alubumu ye ya  kane yise  365 kibera kuri L’Hacienda I Nyamirambo

Uyu  muhanzi yasobanuye ko iyi alubumu yayise  365 ayishyize  hanze nyuma y’igihe kingana n’umwaka yari maze aashyira hanze  indirimbo nimwe nyuma yo gusesa  amasezerano n’Inzu ifasha abahanzi  ya KIKAC Music yari isanzwe ireberera inyungu ze .

Danny Vumbi yatangaje ko yatangiye  umuziki ahagana mu mwaka wa 2004 ubwo yari muri Kaminuza ya KIE aho  yaje kwihuza na bagenzi be babiri Ziggy 55 na Victor Fidele bagashinga itsinda ryakunzwe na benshi rya The Brothers

Kwandikira indirimbo abahanzi si ibya vuba aha! Mu 2016 yatangazaga ko yari amaze kwandika indirimbo zirenga 20. Ni umwuga avuga ko yatangiye gukora akiririmba mu itsinda ry’abaririmbyi yabarizwagamo rya The Brothers ryatanze ibyishimo kuri benshi na n’ubu.

Indirimbo zakunzwe zirimo nka ‘Niko Nabaye’ na ‘Fata Fata’ Zizou Alpacino yakoranye n’abahanzi bakomeye, ‘Ku Ndunduro’ yabaye idarapo ry’umuziki wa Social Mula, ‘Agatege’ ya Charly&Nina, ‘Active Love’ y’itsinda Active;

‘Ntundize’ ya Bruce Melodie, ‘Ntibisanzwe’ ya King James, ‘Igikuba’ ya Oda Paccy n’izindi turarondoye, zanditswe n’uyu mugabo.

Uyu mugabo yavuze ko Amafaranga menshi  asarura mu muziki ava mu kwandika indirimbo hafi 20%.

Impano yo kwandika indirimbo Danny Vumbi ayikomora ku kuba yarakuze yandika imivugo n’ibisigo mbere y’uko yinjira mu muziki. Ni impano kandi ashobora kuba anakamora kuri Sekuru wari umuhanga mu gucuranga inanga ya Kinyarwanda.

Danny Vumbi yavuze ko muri rusange yagize igitekerezo cyo gukora iyi Album bitewe n’ibihe by’umuziki yanyuzemo, aho atari yemerewe gukora indirimbo kubera ko yitegura gusesa amasezerano.

Ni umwaka afata nk’urura, kuko hitabajwe amategeko kugirango impande zombi zikiranuke mu mahoro. Ntiyari yemerewe gukora indirimbo, ariko yashoboraga kuririmba mu bitaramo bitandukanye no kwandikira indirimbo abahanzi banyuranye.

Muri rusange, uyu munyamuziki avuga ko amasezerano yari afite muri Kikac, atamwemereraga gukora ikindi gihangano mu gihe cyose batakomezanyije imikoranire.

Album y’uyu muhanzi iriho indirimbo 10, kandi avuga ko yari imaze hafi umwaka ibitse muri studio. Iriho indirimbo zikozwe mu njyana zinyuranye.

Danny yavuze ko yatandukanye na Kikac kubera kutubahariza amasezerano ku mpande zombi. Ati “Nta mpamvu yo kuzirikanwaho, muziritswe n’izo mpapuro, ariko nanone zirakomeye kubera ko n’izo zatumye mara umwaka wose ntakora.”

Yavuze ko yaseshe amasezerano hasigaye amezi hafi umunani kugirango agere ku ndunduro. Ati “Byabaye ngombwa ko twifashisha abanyamategeko, kandi igikorwa cyagenze neza, Danny Vumbi ari aho ari kugerageza kwiteza imbere…”

Danny avuga ko n’ubwo umwaka warangiye adashyira hanze, ariko yagiye agira uruhare mu kwandika indirimbo z’abahanzi banyuranye, yaba muri icyo gihe yamaze adakora indirimbo ndetse no muri iki gihe hari indirimbo z’abandi bahanzi yanditse.

Danny yavuze ko amasezerano agirana n’abahanzi, muri iki gihe atamwemerera gutangaza ko hari uruhare yagize ku ndirimbo. Yavuze ko yatangiye kwandika indirimbo agira inama abahanzi, nyuma abikora nk’akazi ka buri wese.

Yavuze ko ubu ageze ku rwego rw’aho akora indirimbo ikarangira, hanyuma umuhanzi akajya muri studio, akayimugurira yose.

Danny yavuze ko indirimbo yagurishije umuhanzi ku giti cye yahagaze Miliyoni 1.5 Frw, hanyuma ikigo cya Leta yaciye amafaranga menshi ni Miliyoni 3 Frw.

Danny Vumbi yavuze ko indirimbo ye ‘Condom’ iri kuri iyi Album, itandukanye n’uburyo umuntu ayumva, kuko aba akangurira abantu kugira umutima mwiza ‘kuko hari igihe umuntu aguhemukira ukibaza uti nk’uyu yavukiye iki? Kuki Papa we atakoresheje Condom ngo ntavuke.”

Uyu muhanzi yavuze ko Album ye ya kane yabashije kujya hanze, kubera uruhare rw’umugore we ndetse na Bruce Melodie. Ati “Ejo bundi umugore wanjye yaraye muri studio ari kumwe na Bob Pro bari kurangiza iyi Album. Urumva rero yaramfashije cyane.”

‘Cover’ y’iyi album agaragaraho ameze nk’umuntu utumura itabi! Yavuze ko yayitekerejeho mu ‘rwego rwo gushushanya umwaka w’ubwigunge’ nagize muri Kikac. Ariko kandi avuga ko yari yatekereje gukoresha ‘Cover’ imugaragaza

Album ye ya kane yakozwe n’aba Producer batandukanye barimo nka Tellthem ufiteho indirimbo 7, Pastor P, Made Beats na Bob Pro, buri wese akagiraho indirimbo imwe imwe.

Nta ndirimbo yakoranyeho n’undi muhanzi iri kuri iyi album. Ariko Danny Vumbi avuga ko iriho indirimbo ‘Usigare amahoro’ y’umuhanzi Nkurunziza François yasubiyemo. condom n’iyi yitiriwe uyu muzingo  365.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul December 20, 2023 December 20, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Christopher yateguje ibitaramo muri Canada

January 17, 2024
Imyidagaduro

Davido yayomoje amakuru avuga ko we n’umugore we bibarutse Impanga

October 12, 2023
Imyidagaduro

Sherrie Silver yatumiye Run Town mu birori bya The Silver Gala

September 5, 2024
Andi makuruIyobokamana

Abakirisitu bihanangirijwe gukomeza gupfukamira ishusho ya Padiri Ubald

January 15, 2024
Andi makuru

#Kwibuka30 :Madamu Mushikiwabo Louiise uyobora OIF yakomoje ku rupfu rwa Musaza we Lado wicanwe n’umuryango we muri Jenoside

April 8, 2024
Andi makuru

Ihuriro rya AFC na M23 byiyemeje kugarura ubuzima bwiza muri Goma mu masaha 48

January 30, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?