Umukinnyi wa filime akaba na nyiri televiziyo yitwa Genesis TV, Niragire Marie France, ni we watorewe kuyobora Inama y’Igihugu y’Abahanzi mu matora yabaye ku mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza 2023.
Niragire yungirijwe na Murayire Protais ndetse na Uwitonze Clementine wamamaye nka Tonzi.
Ni mu gihe Harerimana Ahmed yatowe ku mwanya w’Umunyamabanga naho umubitsi aba Rwagasani Braddock Le Sage.
Ni komite yatowe isimbuye iy’inzibacyuho yari imaze igihe iyoboye Inama y’Igihugu y’Abahanzi nyuma y’uko Munezero Ferdinand weguye bitunguranye.
Nyuma yuko Munezero yeguye Mukampunga Janvière yahise afata ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abahanzi yari amazeho hafi imyaka ibiri ayobora inzibacyuho.