SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umuryango wa Pasteur Mpyisi wahakanye amakuru y’urupfu rwe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umuryango wa Pasteur Mpyisi wahakanye amakuru y’urupfu rwe
Imyidagaduro

Umuryango wa Pasteur Mpyisi wahakanye amakuru y’urupfu rwe

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2023/12/14 at 1:58 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Umukambwe Pasiteri Ezra Mpyisi ni muzima bitandukanye n’amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yitabye Imana.

Ni amakuru yatangiye gusakazwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza, gusa abayakwirakwizaga bose ntibagaragaze aho yavuye.

Umwuzukuru we  Diana Mpyisi abinyujije ku rubuga rwe rwa X  yatangaje ko Sekuru ari muzima

Mu butumwa yanditse yagize  ati  “ biteye isoni ku mutu wese ukoresha   YouTube wakwirakwiza amakuru y’ibinyoma kuri Pasiteri Mpyisi.  Ni muzima kandi ameze  neza, ku buntu bw’Imana

Mpyisi z’imyaka 101 ni umwe mu nararibonye nke u Rwanda rusigaranye kuri ubu, kuko aruzi neza rukiri ibihuru.

Uyu mukambwe ubuzima bwe bwose yabumaze ari umubwirizabutumwa bwiza mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi ari na byo byamuhesheje kuba mu Nama Nkuru y’Igihugu, yagiraga inama Umwami Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa amaze gutanga, Mpyisi yakomeje kugira inama Umwami Kigeli V Ndahindurwa wamusimbuye kugeza mu 1960, ubwo yahezwaga ishyanga n’Ababiligi, ku busabe bw’Ishyaka Parmehutu.

Mpyisi yaje kujya hanze nk’impunzi, arugarukamo mu 1997 rumaze imyaka itatu rubohowe. Nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakunze kugaragara kenshi mu ibwirizabutumwa n’ibikorwa biteza imbere umuco nyarwanda, nk’aho ari umwe mu bashinze Inteko Izirikana igizwe n’abageze mu zabukuru baharanira ko umuco n’amateka by’u Rwanda bitasibangana.

Shame on the local YouTube channels circulating fake news about Pastor Mpyisi. He is alive and well, by God’s grace 🙏🏽🙏🏽🙏🏽

— Diana Mpyisi (@curiousrwandan) December 14, 2023

You Might Also Like

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Nsanzabera Jean Paul December 14, 2023 December 14, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ariel Wayz,Mike Kayihura na Sauti Sol banyuze benshi mu bitabiriye igitaramo cya Sol Fest

December 1, 2024
Imyidagaduro

Shaggy na Bruce Melodie bagiranye ibiganiro muri Amerika

November 28, 2023
Andi makuru

Ikigo Orpcare Nursery & Primary School cy’I Kayonza cyishimiye ibihembo cyegukanye mu marushanwa Kigali Public Library (Amafoto)

May 22, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda rigizwe n’abayobozi bakuru mu Rugaga rw’Ubucuruzi muri Arabie Saoudite

February 13, 2025
Andi makuru

GASABO: Polisi yataye muri yombi 2 bibaga abaturage bakoresheje ibikangisho

December 11, 2024
Imyidagaduro

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’ifungurwa rya Titi Brown

December 12, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?