Umukinnyi Cristiano Ronaldo ndetse na Lionel Messi bafatwa nk’abakinnyi bakomeye ku Isi, bagiye kongera guhurira mu kibuga bahanganye ubwo Inter Miami izaba ihura na Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite mu mukino wiswe uwa nyuma wabo, uzaba ku wa 1 Gashyantare 2024.
Inter Miami yemeje aya makuru ku wa Mbere, tariki ya 11 Ukuboza 2023, ivuga ko ifite imikino ibiri mu ntangiriro z’umwaka utaha, yombi izabera muri Arabie Saoudite irimo uzayihuza na Al-Nassr.
Iyi kipe izaba yitabiriye irushanwa rya Riyadh Season Cup rizakinwa n’amakipe atatu arimo iya Lionel Messi, iya Cristiano Ronaldo ndetse na Al-Hilal.
Umukino ubanza uzahuza Al-Hilal na Inter Miami ku kibuga cya Kingdom Arena ku wa 29 Mutarama mbere y’uko ikina na Al-Nassr ya Cristiano Ronaldo tariki ya 1 Gashyantare 2024.
Byatangajwe n’ Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Inter Miami, Xavier Asensi, yavuze ko uzaba ari umwanya ukomeye kandi ushobora kuba uwa nyuma ku bafana bakunda abakinnyi bombi.
Ati “Aya ni ayandi mahirwe akomeye ku bafana yo kwerekana ko bari inyuma y’abakinnyi bihebeye bwa nyuma. Twishimiye ko tuzahura n’abafana bacu bari i Riyadh kandi twizera tudashidikanya ko hari n’abazaturuka ahandi ku Isi.”
Twabibutsa ko atari ubwa mbere aba bakinnyi bombi bagiye guhura muri ubu buryo kuko ubwo Cristiano yari amaze kuva muri Manchester United agiye muri Al Nassr, hateguwe umukino wayihuje na Paris Saint Germain yakinagamo Messi.
Cristiano wa Ballon d’Or eshanu na Messi ufite umunani ni bo bakinnyi bafatwa nk’aba mbere ku Isi kugeza ubu kuko ari bo bigaragara ko babifitiye ibihembo byinshi.
Mu nshuro 36 aba bagabo bamaze guhura mu makipe atandukanye banyuzemo, Lionel Messi yatsinze imikino 16 n’ibitego 22 mu gihe Cristiano yatsinze 11 n’ibitego 21, banganyije imikino icyenda gusa.
Abanyabigwi bahiye kongera guhura!