SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amatariki ikipe ya Cristiano Ronaldo izesuriraniraho n’iya Leo Messi yamaze gutangazwa!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Amatariki ikipe ya Cristiano Ronaldo izesuriraniraho n’iya Leo Messi yamaze gutangazwa!
Imikino

Amatariki ikipe ya Cristiano Ronaldo izesuriraniraho n’iya Leo Messi yamaze gutangazwa!

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/12/13 at 8:39 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 

Umukinnyi Cristiano Ronaldo ndetse  na Lionel Messi bafatwa nk’abakinnyi bakomeye ku Isi, bagiye kongera guhurira mu kibuga bahanganye ubwo Inter Miami izaba ihura na Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite mu mukino wiswe uwa nyuma wabo, uzaba ku wa 1 Gashyantare 2024.

Inter Miami yemeje aya makuru ku wa Mbere, tariki ya 11 Ukuboza 2023, ivuga ko ifite imikino ibiri mu ntangiriro z’umwaka utaha, yombi izabera muri Arabie Saoudite irimo uzayihuza na Al-Nassr.

Iyi kipe izaba yitabiriye irushanwa rya Riyadh Season Cup rizakinwa n’amakipe atatu arimo iya Lionel Messi, iya Cristiano Ronaldo ndetse na Al-Hilal.

Umukino ubanza uzahuza Al-Hilal na Inter Miami ku kibuga cya Kingdom Arena ku wa 29 Mutarama mbere y’uko ikina na Al-Nassr ya Cristiano Ronaldo tariki ya 1 Gashyantare 2024.

Byatangajwe n’ Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Inter Miami, Xavier Asensi, yavuze ko uzaba ari umwanya ukomeye kandi ushobora kuba uwa nyuma ku bafana bakunda abakinnyi bombi.

Ati “Aya ni ayandi mahirwe akomeye ku bafana yo kwerekana ko bari inyuma y’abakinnyi bihebeye bwa nyuma. Twishimiye ko tuzahura n’abafana bacu bari i Riyadh kandi twizera tudashidikanya ko hari n’abazaturuka ahandi ku Isi.”

Twabibutsa ko atari ubwa mbere aba bakinnyi bombi bagiye guhura muri ubu buryo kuko ubwo Cristiano yari amaze kuva muri Manchester United agiye muri Al Nassr, hateguwe umukino wayihuje na Paris Saint Germain yakinagamo Messi.

Cristiano wa Ballon d’Or eshanu na Messi ufite umunani ni bo bakinnyi bafatwa nk’aba mbere ku Isi kugeza ubu kuko ari bo bigaragara ko babifitiye ibihembo byinshi.

Mu nshuro 36 aba bagabo bamaze guhura mu makipe atandukanye banyuzemo, Lionel Messi yatsinze imikino 16 n’ibitego 22 mu gihe Cristiano yatsinze 11 n’ibitego 21, banganyije imikino icyenda gusa.

Abanyabigwi bahiye kongera guhura!

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy December 13, 2023 December 13, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umuryango wa Jimmy Carter watangaje ko amaze umwaka ari mu kigo gishinzwe kumwitaho

February 19, 2024
Imyidagaduro

Ibihembo i by’Inganji awards bikomeje guterwa umugongo n’ibyamamare

January 16, 2025
Andi makuru

Ba ofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Polisi bari mu rugendoshuri mu Misiri

April 30, 2025
Andi makuru

Gen Kainerugaba Muhoozi yiyemeje kurandura imitwe y’abacanshuro bakorera muri DRC

December 17, 2024
Andi makuru

GASABO: Polisi yataye muri yombi 2 bibaga abaturage bakoresheje ibikangisho

December 11, 2024
Imyidagaduro

Rihanna na A$ap bagiye kwibaruka umwana wa gatatu

May 6, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?