SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ingabo z’u Burundi zari muri Kivu ya Ruguru zatashye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Ingabo z’u Burundi zari muri Kivu ya Ruguru zatashye
Andi makuru

Ingabo z’u Burundi zari muri Kivu ya Ruguru zatashye

Ahupa Radio
Last updated: 2023/12/11 at 9:32 AM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Afrika y’iburasirazuba (EACRF) zatangaje ko abasirikare b’u Burundi bari baroherejwe muri DR Congo mu  ntara ya Kivu ya Ruguru, bahavuye ku cyumweru bahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Goma.

 Umugaba mukuru w’ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, Umunyakenya Maj Gen Alphaxard Kiugu ni we wasezeye izi ngabo z’u Burundi zegera kuri 900, nk’uko itangazo ribivuga.

Ubwo boherezwaga muri DR Congo, abasirikare b’u Burundi bari bahawe gucunga umutekano mu duce twa Kirolirwe, Kitshanga na Mweso muri teritwari ya Masisi.

Mu kubasezeraho, Maj Gen Kiugu yagize ati: “Kuza kwanyu byafashije ingabo za DR Congo (FARDC) na M23 kwinjira mu masezerano y’agahenge mwafashije, kubahiriza kugeza bayarenzeho mu Ukwakira . Twari dufite ubutumwa twahawe n’abakuru b’ibihugu bigize EAC ubu bwarangiye.”

 Ingabo za EAC zoherejwe muri DR Congo mu mpera z’umwaka ushize ku masezerano y’amezi atandatu yagombaga kuvugururwa buri mezi atatu ku bushake bwa leta ya Congo.

Iyi leta yanze ko ayo masezerano yarangiye tariki 08 z’uku kwezi yongerwa, nyuma yo kunenga izi ngabo ko zitarwana na M23.

Amasezerano yohereza izi ngabo muri DR Congo yazihaga inshingano zo kujya hagati y’impande zirwana, no gufasha ingabo za DR Congo mu rugendo rwo kurandura imitwe yitwaje intwaro.

Hagati mu kwezi gushize, leta ya DR Congo yatangaje ko yasinye amasezerano aha ikaze ingabo z’umuryango w’ibihugu bya Afurika yo mu majyepfo (SADC) ngo zize muri Kivu ya Ruguru.

Kugenda kw’ingabo z’u Burundi kuje nyuma y’uko iza Kenya zirenga 250, hamwe na 300 za Sudani y’Epfo, zihavuye.

Itangazo ry’ingabo za EAC rivuga ko ibikoresho by’ingabo z’u Burundi bizagenda n’inzira y’umuhanda.

Ingabo zo muri uyu mutwe zisigaye muri DR Congo ni iza Uganda, na zo zifite tariki 07 Mutarama(1) nk’igihe ntarengwa cyo kuba zahavuye.

Ingabo z’u Burundi zivuye muri DR Congo nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zizishinje gufatanya mu mirwano n’ingabo za leta n’indi mitwe ikorera muri DRC mu kurwanya M23.

M23 yagiye yerekana abasirikare ivuga ko ari ab’u Burundi bafatiwe mu mirwano, abapfuye, ibyangombwa, n’ibindi, ivuga ko ingabo z’u Burundi zarenze ku masezerano yazizanye zikinjira mu ntambara ku ruhande rwa leta.

 

You Might Also Like

Perezida Tshisekedi yahaye indabo Minisitiri Kayikwamba amushimira akazi ari gukora

Corneille Nangaa yatangaje ko M23 igiye gusimbura FRDC yasenyutse

Abanyarwanda Sadati Munyakazi,Clare Akamanzi na Bruce Melodie mu bazitabira inama ya 100 Most Notable Africans Leadership and Business Summit 2025

Perezida Paul Kagame yifurije abayisilamu bo mu Rwanda umunsi mwiza wa Eid AL Adha

Abayisilamu bo mu Rwanda bizihije umunsi mukuru wa Eid Al Adha

Ahupa Radio December 11, 2023 December 11, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruUbukungu

1000 yashimiye ibigo 73 by’abagore bahize abandi mu iterambere ry’abagore mu Bucuruzi no mu buyobozi (Amafoto)

March 27, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yageze muri ‘Trinidad and Tobago’

July 5, 2023
Imyidagaduro

Pamella yagereranyije The ben nk’inyenyeri imurikira isi

October 13, 2023
Imyidagaduro

amafoto y’inkumi yabyaranye na Okkama akomeje kuvugisha benshi

January 29, 2024
Andi makuruImikino

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yerekeje muri Côte d’Ivoire

October 7, 2024
Andi makuru

Maj Gen Evariste Somo Kakule yagizwe guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru

January 29, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?