Uyu umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo ku isaha ya saa moya , aho ikipe ya As Kigali yinjiye muri uyu mukino ibizi neza ko imaze imikino 8 yikurikiranya nta ntsinzi, dore ko yari ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n’amanota 11.
Nubwo uyu mukino watangiye mu masaha akuze ahagana sa moya z’ijoro, ariko ubwitabire bw’abafana bwo bwari mu rugero.
Ku munota wa 16 ikipe ya As Kigali yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Elisa SSEKISAMBU, ku burangare bwa ba myugariro ba Rayon Sports bikanze ko hari habaye ikosa, ariko umusifuzi Mutoni Aline yemeza ko ari igitego.
Ikipe ya As Kigali yaje kungukira ku makosa y’abamyugariro ba Rayon Sports bari bagiye kumva inama z’umutoza maze ibatsina igitego ku munota wa 22 nacyo cyatsinzwe na Elisa SSEKISAMBU.

Ku munota wa 45 ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cyatsinzwe na Muhire Kevin ku mupira yari ahawe na Youssef, maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2 bya As Kigali kuri 1 cya Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yaje gukora impinduka zihuse ubwo igice cya kabiri cyari gitangiye ikuramo Youssef Rhab maze yinjiza Tuyisenge Arsene.

Ku munota wa 77 ikipe ya As Kigali yabonye ikarita y’umutuku yahawe Akayezu, nyuma yo kuzuza amakarita 2 y’umuhondo byamuviriyemo ikarita y’umutuku.
Rayon Sports yaje gukomeza gushaka igitego nibura cyo kwishyura maze yongera gukora impinduka ikuramo Serumogo Ally yinjiza Iraguha Hadji ,aje kongera imbaraga ku ruhande rw’iburyo ariko biranga biba iby’ubusa.
Nyuma yuko iminota 90 y’umukino irangiye, umusifuzi wa kane w’umukino yahise yongeraho iminota 8.
Iyi minota ntacyo yahinduye ku bitego kuko n’ubundi umukino warangiye ari ibitego 2 bya As Kigali ku gitego 1 cya Rayon Sports.