Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, KNC, yatangaje ko igihe kigeze ngo akore impinduka muri iyi kipe aho bikekwa ko ashobora kwirukana Umutoza Kirasa Alain nyuma yo kutitwara neza.
Uyu muyobozi yabigarutseho nyuma yo gutsindwa na Mukura ibitego 4-2, mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
KNC yavuze ko ikipe ye yari ifite umukino ikawurekura kubera amakosa y’umutoza n’umunyezamu.
Ubwo umukino wari urangiye, KNC yagiye mu rwambariro amaramo umwanya munini aganira n’abatoza kuko abakinnyi bo bari basohotse.
Nyuma yo kwingingwa n’itangazamakuru, mu ijwi ryuje ikiniga, KNC yavuze ko nta byinshi yavuga kuri uyu mukino, ateguza abakunzi ba Gasogi United impinduka.
Yagize ati “Icya mbere ntabwo nabona icyo mvuga kuri uyu mukino no kubwira uwawurebye ko tuwutakaje ntabwo yabyumva. Urabona umunyezamu ukora ibintu bya kigoryi udashobora gutekereza.”
Yakomeje agira ati “Ukabona abantu bajya gusimbuza, umukino bakawurekura ubibona. Ibi hari ugomba kubizira.”

Nyuma yo kuvuga aya magambo, benshi batekereje ko ugomba kubizira ari umutoza Alain Kirasa kuko ubwo umukino wari urangiye yabwiye abo bari bicaranye ko igihe yamwihanganiye gihagije.



Kugeza ubu ku munsi wa 14 wa Shampiyona, Gasogi United iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 18.
Umukino usoza imikino ibanza, iyi kipe izasura Etincelles FC tariki 12 Ukuboza 2023.