Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Cricket yerekeje muri Uganda aho yitabiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera i Kampala kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 18 Ukuboza 2023.
Iyi kipe y’abakinnyi 14 yerekeje i Kampala mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 7 Ukuboza 2023 saa Mbiri n’igice, aho iri mu itsinda rimwe na Uganda, Nigeria ndetse na Namibie.
Muri rusange, iyi mikino izitabirwa n’ibihugu umunani ari byo; Zimbabwe, Tanzania, Kenya, u Rwanda, Botswana, Namibia, Nigeria na Uganda izakira irushanwa.
U Rwanda ruzatangira iyi mikino rukina na Uganda ku Cyumweru, tariki 10 Ukuboza 2023, rukurikizeho Nigeria ku wa 12 Ukuboza, mu gihe ruzasoza amatsinda rukina na Namibia tariki 14 Ukuboza 2023.
Abakinnyi 14 Umutoza Leonard Nhamburo yajyanye muri Uganda barangajwe imbere na Kapiteni Bimenyimana Diane, Ishimwe Henriette, Ishimwe Gisèle, Uwase Merveille, Murekatete Belyse na Ikizwe Alice.
Hari kandi Niyomuhoza Shakila, Umutoniwase Clarisse, Irera Rosine, Muhawenimana Immaculate, Nyirakundineza Josiane, Umutoniwase Zuluphati, Tumukunde Marie Joseph na Irakoze Flora.

Aba bakinnyi biganjemo abakinnye Igikombe cy’Isi cy’Abatarengeje imyaka 19 muri Mutarama.