SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: BRAZIL: Nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Fortaleza ikipe ya Santos FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > BRAZIL: Nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Fortaleza ikipe ya Santos FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri!
Imikino

BRAZIL: Nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Fortaleza ikipe ya Santos FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri!

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/12/07 at 1:01 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 

Ikipe ya Santos FC isanzwe ari ubukombe muri Brésil yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri nyuma y’imyaka 111 ikina mu cya mbere aho kuri ubu yasoje Shampiyona iri mu makipe ane ya nyuma.

 

Bidasubirwaho, iyi kipe yamanutse mu rukerera rwo ku wa Kane tariki 7 Ukuboza 2023, nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Fortaleza ibitego 2-1, byatumye isoza shampiyona iri ku mwanya wa 17 n’amanota 43.

Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Brésil ikinwa n’amakipe 20, ane ya nyuma akaba ari yo amanuka mu Cyiciro cya Kabiri. Muri uyu mwaka hamanutse amakipe nka Santos FC yabaye iya 17, Goiás Esporte Clube ya 18, Coritiba ya 19 ndetse na América Futebol Clube yabaye iya nyuma.

Iyi nkuru yaciye igikuba mu isi y’umupira kuko Santos FC ni ikipe y’amateka bivugwa ko ari na yo imaze gutsinda ibitego byinshi ku Isi.

Pelé ufatwa nk’Umwami wa Ruhago yakiniye Santos FC imyaka irenga 10

Si ibyo gusa kuko yazamukiyemo abakinnyi bakomeye nka Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé, Neymar Junior de Santos, Robinho na Rodrygo ukinira Real Madrid.

Neymar Jr ni umwe mu bakinnyi bakomeye bazamukiye muri Santos FC

Muri rusange, Palmeiras yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, iyobowe na rutahizamu w’imyaka 17, Endrick Felipe Moreira de Sousa wamaze kugurwa na Real Madrid azerekezamo mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Palmeiras yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy December 7, 2023 December 7, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Zelensky yahishuye ko nta matora azaba igihugu cyiri mu ntambara

November 20, 2024
Imikino

Eco Arts na Ferwafa basinyanye amasezerano yo gutegura igikombe cy’isi cyo kubungabuga ibidukikije

May 26, 2023
Andi makuruImyidagaduro

Umuhanzi Rapper Man wo mu itsinda Folk Imena yashyize hanze indirimbo yise ‘Turahari “ yitiriye EP ye

November 7, 2023
Imikino

Kylian Mbappé yagizwe kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa

March 21, 2023
Imyidagaduro

Fireman ntagitaramiye i Dubai

December 18, 2024
Imyidagaduro

Platini yatumiye abanyamugi ba Urban Boys mu gitaramo cya Baba Experience

March 11, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?