SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida wa Sunrise Fc yatawe muri yombi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Perezida wa Sunrise Fc yatawe muri yombi
Imikino

Perezida wa Sunrise Fc yatawe muri yombi

Gossip Kigali
Last updated: 2023/12/06 at 2:07 PM
Gossip Kigali
Share
4 Min Read
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze Umuyobozi wa Koperative icuruza Amata i Nyagatare n’ibiyakomokaho, NDMC [Nyagatare Dairy Marketing Cooperative], Hodari Hilary, ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza umutungo urenga miliyoni 160Frw.
Uyu mugabo usanzwe ari na Perezida w’Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Sunrise FC, yafashwe ku wa 4 Ukuboza 2023, akaba afunganywe n’Umubaruramari wa Koperative ya NDMC, Muhoza Happy.

Hodari na Muhoza bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo, kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite, guhishira amakuru yerekeranye n’imicungire mibi ya koperative ndetse no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative.

Amakuru atugeraho ni uko ibi byaha babikoze mu bihe bitandukanye guhera mu 2018.
Iyi koperative iherereye mu Mudugudu wa Nyagatare I, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko Hodari na Muhoza, bakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo wa Koperative usaga miliyoni 160 Frw.

Yagize ati “Ibi byaha bakekwaho byakozwe ubwo bakaga inguzanyo muri banki mu izina rya koperative ntibayakoreshe icyo yagenewe. Hilary Hodari we nka Perezida wa Koperative yishyize ku rutonde rw’abakozi bahembwa buri kwezi kandi atabyemerewe n’amategeko.”
“Ikindi kandi yagiye anyereza umutungo wa koperative mu buryo butandukanye, aho yashyiraga amavuta mu modoka ye bwite bikandikwa ko yashyizwe muri moteri y’amashanyarazi ya koperative. Yafashe na none imashini ishinzwe gukata ibyatsi, yari isanzwe ikodeshwa amafaranga akajya mu kigega cya koperative ayijyana iwe. Ibi akaba ari ibikorwa bihanwa n’amategeko”.

Hodari na Muhoza kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyagatare mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.Mu byaha Hodari na Muhoza bakurikiranyweho bihanwa n’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Itegeko riteganya ko igifungo kiva ku myaka itanu kikageza ku myaka icumi. Uwakoze ibyo byaha iyo abihamijwe n’inkiko kandi yongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Ku bijyanye guhishira amakuru yerekeranye n’imicungire mibi ya koperative ndetse no gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative ni ibyaha bihanwa hagendewe ku itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda.

Ku cyaha cyo guhishira amakuru yerekeranye n’imicungire mibi ya koperative, itegeko riteganya igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 1 000 000 Frw ariko atarenze 2 000 000 Frw.

Gukoresha nabi cyangwa konona umutungo wa koperative, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 500 000 Frw ariko atarenze 5 000 000 Frw.#

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira yibukije abantu bose bafite gucunga umutungo mu nshingano zabo ko nk’urugero gushyira amavuta mu modoka yawe ukora ibiri mu nyungu zawe, bikandikwa ko yakoreshejwe mu nyungu z’ikigo uyobora ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Ibikorwa bisa n’ibi bikwiriye kwirindwa kuko nibyo usanga bivamo ibyaha kandi RIB ntizabyihanganira kuko uzabifatirwamo wese zashyikirizwa inkiko. RIB yongeye gukangurira abantu kujya batanga amakuru ku gihe, bakirinda za mvugo za ntiteranya.”

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Gossip Kigali December 6, 2023 December 6, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Abadipolomate b’ababiligi bahawe amasaha 48 yo kuba bavuye mu Rwanda

March 17, 2025
Imyidagaduro

Urubanza rwa Prince Kid rugiye kongera gusubukurwa

September 14, 2023
Imikino

Ishyirahamwe ry’umukino wa Pickleball ryasobanuye icyo uwo mukino ufasha umubiri

June 4, 2024
Imikino

Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL

May 8, 2025
Andi makuru

Ikigo Thousand Hills Event cyahembye Ibigo n’abantu bagaragaje kudaheza abamugaye (Amafoto)

December 2, 2023
Imyidagaduro

Umunyamideli Tanasha Donna agiye gutaramira abanyakigali

June 18, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?