SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza yatangiye urugendo rw’akazi mu Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza yatangiye urugendo rw’akazi mu Rwanda
Andi makuru

Minisitiri w’Umutekano w’u Bwongereza yatangiye urugendo rw’akazi mu Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: December 5, 2023
Share
SHARE

Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, James Cleverly, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi aho mu bimugenza harimo gushyira umukono ku masezerano mashya ajyanye n’abimukira iki gihugu gishaka ko azakurikizwa boherezwa mu Rwanda.

Iyi ntumwa yoherejwe na Guverinoma y’u Bwongereza yageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza 2023.

Uruzinduko rwa Minisitiri James Cleverly i Kigali rwitezweho kuba intambwe ya nyuma y’amasezerano y’u Rwanda n’u Bwongereza ku bijyanye n’Ubufatanye mu iterambere ry’Abimukira n’Ubukungu, MEDP treaty [Migration and Economic Development Partnership].

Yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo ndetse anasobanurirwa amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko aya Jenoside.

Yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Clementine Mukeka.

Minisitiri James Cleverly araza kugirana ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta n’abandi bayobozi batandukanye.

U Rwanda n’u Bwongereza bifitanye amasezerano yo kwakira abimukira, aho u Bwongereza bwiyemeje gufasha u Rwanda mu myiteguro izatuma abinjira mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko barwoherezwamo, dosiye zabo zigasuzumwa ariho bari.

Amasezerano kandi agena ko ababishaka bazafashwa gutangira ubuzima mu Rwanda.

Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza ruherutse gufata umwanzuro witambika ayo masezerano ruvuga ko mu Rwanda hadatekanye, mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza yo yabinyomoje ikagaragaza ko izakora ibishoboka byose ayo masezerano akajya mu bikorwa.

Perezida Kagame yayoboye Inama nkuru ya gisirikare
Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka ya bisi nini
Guverineri Cg (Rtd ) Emmanuel Gasana yakuwe mu mirimo
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ya ADSW I Dubai
Perezida Kagame yitabiriye Inama Muri Cuba
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Teta Sandra yasabye imbabazi ku butumwa yandite ku mbuga nkoranyambaga ze bigafatwa nko gufobya Jenoside

April 9, 2025

Wingo Casino App

May 28, 2024

Lowen Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Tg Casino Login App Sign Up

May 28, 2024

Pokies Redcliffe

May 28, 2024

Play Who Wants To Be A Millionaire Online And Win Real Money

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?