Mujyanama Claude wamamaye nka TMC, umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya Dream Boys, ari kubarizwa i Kigali nyuma y’imyaka itatu yari amaze atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
TMC yageze i Kigali ku wa 3 Ukuboza 2023, amakuru ahamya ko ari mu Rwanda mu rugendo rw’igihe gito aho ari muri gahunda ze bwite zidafite aho zihuriye n’umuziki.
Mu kiganiro na Kalisa John uzwi nka K John umwe mu nshuti ze za hafi ari nawe washyize amafoto hanze yatwemereye ko TMC ari mu Rwanda ariko nawe yirinda kugira byinshi atangaza ku rugendo rwe
Nta makuru menshi menshi arajya hanze ku cyamuzanye i Kigali.
TMC yavuye mu Rwanda mu ntangiriro za 2020 nyuma yo kurangiza Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu byo gucunga no kugenzura imishinga.
Uyu muhanzi wageze muri Amerika yifuza kwiga ‘Doctorat’ yasanze bitoroshye, ahitamo gusubira mu Cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Ubwo yabonaga ibyo yashakaga bidashobotse yahisemo kujya gukurikirana ibijyanye na ‘Data Sciences’ muri ‘Eastern University’ iherereye muri Leta ya Pennsylvania.
Uyu muhanzi yamamaye mu itsinda rya Dream Boys, icyakora nyuma y’uko yerekeje muri Amerika ryabaye nk’irisenyutse Platini baririmbanaga atangira urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye.
TMC kuva yakwerekeza muri Amerika, yakoze indirimbo yise ‘Uwantwaye’ yasohotse muri Mata 2021. Yari ikurikiye iyo yise ‘Ntega amatwi’ yasohoye mbere gato yo kuva mu Rwanda mu 2020.